00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Cameron yasuye ikipe y’u Bwongereza yitegura kumanuka muri Brazil

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 29 May 2014 saa 04:30
Yasuwe :

Mu gihe ikipe y’u Bwongereza yitegura umukino wa gicuti na Peru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’intebe David Cameron yayisuye mu myitozo abaha ubutumwa mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva tariki ya 12 Kamena 2014.
David Cameron yasanze iyi kipe i St George’s Park aho ikorera imyitozo aganira n’umutoza wayo Roy Hodgson na kapiteni Steven Gerrard hamwe na Frank Lampard nk’umwe mu bakinnyi bakuru.
Cameron yakurikiranye aho bamwe mu bakinnyi bitozaga gutera penaliti (…)

Mu gihe ikipe y’u Bwongereza yitegura umukino wa gicuti na Peru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’intebe David Cameron yayisuye mu myitozo abaha ubutumwa mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva tariki ya 12 Kamena 2014.

David Cameron yasanze iyi kipe i St George’s Park aho ikorera imyitozo aganira n’umutoza wayo Roy Hodgson na kapiteni Steven Gerrard hamwe na Frank Lampard nk’umwe mu bakinnyi bakuru.

Cameron yakurikiranye aho bamwe mu bakinnyi bitozaga gutera penaliti barimo Wayne Rooney, Adam Lallana na Jordan Henderson.

Minisitiri w'intebe asobanuza ku bakinnyi bitozaga batera penaliti barimo Wayne Rooney
To Brazil : Cameron yabwiye Three Lions ko igihugu cyibezeye ko bazakora byiza

Gerrard yavuze ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’intebe byari ukubakomeza no kubatera ingabo mu bitugu, abizeza ko byose bishoboka kwitwara neza kuko igihugu cyishimiye kuba bagihagarariye mu gikombe cy’Isi.

Gerrard yagize ati “Ubu ni ahacu gushyira ibintu mu buryo, tugatanga umusaruro kugira ngo twizere ko ubu bufasha buzahoraho, tugashimisha Minisitiri w’intebe n’undi wese wishimira igihugu cyacu.”

Uruzinduko rw’uyu muyobozi mukuru w’u Bwongereza yarusoje aganira n’abana biga umupira w’amaguru.

Minisitiri Cameron yaganirije abana biga umupira w'amaguru, barasabana
Nyuma, David Cameron yaganiriye n'umutoza na kapiteni w'u Bwongereza buri mu itsinda D n'u Butariyani na Uruguay
Minisitiri w'intebe n'umutoza: Muzahirwe n'urugendo ...

Umukino wa Peru niwo wa nyuma Three Lions, ikipe y’u Bwongereza izakinira mu rugo, bakazahita berekeza mu mwiherero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Miami aho bazakina indi mikino ya gicuti na Equateur na Honduras mu cyumweru gitaha.

U Bwongereza buri mu itsinda D buzacakirana n’u Butariyani tariki ya 14 Kamena saa 23:59, Uruguay tariki ya 19 Kamena saa 21:00, basoze imikino yo mu matsinda bakina na Costa Rica tariki ya 24 Kamena saa 18:00.

Cristiano na bagenzi be batwaye champions league bageze mu mwiherero wa Portugal

Nyuma yo gutwara igikombe cya champions league kuwa Gatandatu, Real Madrid itsinze Atletico ibitego 4-1, Abanya Portugal batatu bakinira Real Madrid barangije ikiruhuko cy’iminsi y’inyongera bari bahawe, basanga bagenzi babo mu mwiherero.

Cristiano Ronaldo, Pepe na Fabio Coentrao bujuje ikipe y’abakinnyi 23 Portugal izajyana mu gikombe cy’Isi muri Brazil nubwo Ronaldo atakoze imyitozo ya nimugoroba nkuko raporo y’umunsi y’abaganga yavugaga.

La Decima: Ronaldo, Pepe na Coentrao bari mu ikipe ya Real Madrid yatwaye igikombe cya 10 cya champions league
Aba banya Portugal batatu basanze bagenzi babo mu mwiherero, bazacakirana n'u Budage mu itsinda G

Uyu mukinnyi mwiza ku Isi mu 2013 yavuze ko yakinnye umukino wa nyuma wa champions league atameze neza 100% ari kwitabwaho n’abaganga muri Hotel bacumbitsemo, akaba ashidikanywaho ku mukino wa gicuti bafite n’u Bugereki ku Cyumweru.

Portugal iri mu itsinda G izakina n’u Budage bazakina tariki ya 15 Kamena saa 18:00, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 22 Kamena saa 23:59, isoreze kuri Ghana tariki ya 26 Kamena saa 18:00.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages