00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Trezeguet mu banyabigwi bategerejwe i Kigali mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 May 2024 saa 06:52
Yasuwe :

David Sergio Trezeguet wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa agatwarana na yo Igikombe cy’Isi yatangajwe nk’umwe mu banyabigwi 150 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa VCWC buri gutegura iri rushanwa bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga butangaza ko mu gihe cya vuba hagiye gutangazwa urutonde rw’abakinnyi basigaye bazaryitabira.

Muri abo harimo Umufaransa w’Umunya-Argentine, David Trezeguet, wakanyujijeho mu makipe akomeye mu Bufaransa ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Les Bleus.

Iyi kipe yayandikiyemo amateka akomeye kuko ari umwe mu bayifashije gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 ndetse no gusoreza ku mwanya wa kabiri w’iri rushanwa rihatse ayandi ku Isi mu 2006.

Si iri rushanwa yatwaranye nayo kuko uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu yafatanyije na yo gutwara Igikombe cy’u Burayi cya Euro 2008.

Andi makipe yanyuzemo harimo AS Monaco yatwaranye nayo Trophée des Champions mu 1997, Juventus yafashije gutwara Serie A mu mwaka w’imikino wa 2001-02 anaba umukinnyi mwiza w’irushanwa na 2003.

Uyu mukinnyi yiyongereye ku barimo Umunya-Brésil, Ronaldinho Gaúcho, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla n’abandi.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina.

Ni irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa, ahubwo rizinjiriza n’igihugu, binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Muri VCWC hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.

Trezeguet yatangajwe nk'umwe mu banyabigwi bazitabira Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho muri Ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024
David Trezeguet yafashije Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa gutwara Igikombe cy'Isi cyo mu 1998

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages