Rayon Sports yafashe iki cyemezo nyuma yo gutangira kugirana ibiganiro na rutahizamu, Ndahimana Shasir ukinira Vitalo yo mu Burundi , ndetse na Cedric Hamissi wigeze gukinira iyi kipe ndetse akundwa n’abafana.
Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Davis Kasirye ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Gacinya Denis n’umunyamabanga mukuru w’ikipe, Gakwaya Olivier kuri ubu barabarizwa i Kinshasa aho bamaze iminsi ibiri mu biganiro na Daring Club Motema Pembe(DCMP.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza aya makipe yombi bishobora kurangira.
Mu kiganiro Gakwaya yagiranye na IGIHE yavuze ko ibiganiro byabahuje n’abayobozi ba Daring Club Motema Pembe mu mpera z’iki Cyumweru byagenze neza ndetse ngo baragaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.
Davis Kasirye wari umaze umwaka akinira Rayon Sports, aho yigaragaje cyane atsinda ibitego 13 muri shampiyona yari yakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi nka Simba yo muri Tanzania, ndetse n’ayo muri Afurika y’Epfo na Misiri.
Uyu rutahizamu wari usigaje amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, biravugwa ko ashobora gutangwaho ibihumbi 62 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakinnyi batanu b’abanyamahanga barimo Davis Kasirye bageze i Kinshasa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu rwego rwo kurangiza ibiganiro na Daring club Motema Pembe (DCMP) ndetse no gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe.
Kasirye Davis w’imyaka 23 yazamukiye muri As Police yo muri Uganda, muri uyu mwaka yari amaze muri Rayon Sports yagize ibihe byiza ndetse aza guhamagarwa bwa mbere n’Umutoza Milutin Micho mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, yakinnye na Botswana kuya 4 Kamena mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.



















TANGA IGITEKEREZO