Mu kiganiro yagiranye na RBA, De Gaulle yasobanuye ko abahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, by’umwihariko abagize uruhare kugirango u Rwanda rujye mu mikino y’igikombe cya Afurika mu 2004, ari abantu basanzwe bavugana, bazanakomeza kuvugana ndetse ko u Rwanda rukibakeneye nk’abakinnyi bahoze bakina ruhago.
Ati “[Mbonabucya] niwe kapiteni w’ikipe yagiye muri CAN, Olivier Karekezi ni umuntu tuganira igihe tuboneye akanya, Eric Nshimiyimana , Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo, Jimmy Gatete… turabakeneye. Ntabwo rero hazamo ukutumvikana, gushwana n’abahoze ari abakinnyi wenda kubera kutamenya ururimi neza. Ndabasaba imbabazi ku mugaragaro.”
Nzamwita yavuze ko icyo yashakaga gusobanura ari uko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu cyatuma u Rwanda rubasha kujya muri CAN rwikurikiranya aho kugirango rubitegereze imyaka n’imyaniko.
Yavuze ko iyi ariyo mpamvu umutoza mushya yahawe gukora ibishoboka byose u Rwanda rukazasubira mu gikombe cya Afurika mu 2019.
Mu kiganiro yari yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, De Gaulle yasobanuraga ko nta jambo ribi yigeze agambira kuvuga apfobya ibyakozwe n'abakiniye u Rwanda muri CAN ahubwo icyabaye ari uko ubutumwa bwe bwumvikanye nabi kubera imbogamizi z’ururimi rw’ikinyarwanda ahanini bitewe n’amateka.
Inkuru bifitanye isano:
– Karekezi na Katauti bikomye De Gaulle bamwita ‘umuswa n’umworozi w’amafi’
– De Gaulle yasubije Karekezi, Mbonabucya, Katauti n’abandi bamwibasiye




Ibitekerezo 0