Ghana, ikipe ya kane ihagarariye Afurika yatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ibitego 2-1 harimo icya Clint Dempsey yatsinze ku isegonda rya 29, kiba igitego cyihuse muri iki gikombe cy’Isi, icya gatanu kuva mu 1930.
Ni intsinzwi ikurikiye iya Cameroun, intsinzi ya Cote d’ivoir ya Didier Drogba na Nigeria yaguye miswi na Iran.
Hari icyizere ko Ghana yatsinze USA mu bikombe bibiri by’Isi biheruka ibitego 2-1 ko yakomeza amateka.
Bakimaraga gutangiza umupira, nyuma yo guherekanya umupira inshuro 5 ku isegonda rya 29, kapiteni wa Obama Boys, Clint Dempsey yatunguye Ghana ayitsinda igitego cyihuse muri iki gikombe, igitego cya gatanu mu mateka y’igikombe cy’Isi kuva mu 1930.
Ghana yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, bahererekanyaga neza hagati ariko bagapfusha ubusa imipira imbere y’izamu rya USA ryari ririnzwe Tim Howard, umunyezamu wa Everton.
Kapiteni Asamoah Gyan yabonye uburyo ku munota wa 58 na 64, Atsu ku wa 62, Asamoah ku wa 65.
Andre Ayew yishyuye ku munota wa 82 ku mupira yaherejwe na Asamoah Gyan.
Nyuma y’iminota ine, John Brooks ufite inkomoko mu Budage ukinira Hertha Berlin yatsinze igitego n’umutwe, igitego cya mbere atsindiye USA mu mikino 8 yakinnye.
Umukino urangiye, Umudage Juergen Klinsmann yavuze ko hari byinshi bagomba gukosora ko ariko icy’ingenzi ari amanita atatu bashakaga bikomeye. Ati “Ghana ni ikipe nziza igushyiraho igitutu. Izi igihe cyo gukoresha uburyo babonye.”
Kuri Kwesi Appiah, utoza Ghana ngo gukora ikosa rito ku mukino uba wihuta biba bigomba kenshi gutanga igitego. Yagize ati “Twabaye nkabadategereza cyane ku mukino, igitego cya mbere cyaduhungabanyije cyane.”
Ghana yateye amashoti 21 mu izamu rya USA yo yateye 8 gusa itsindamo ibitego 2. Visi Pereza wa USA Joe Biden yageze ku kibuga asanga igitego cya Dempsey cyinjiye.
Clint Dempsey yatsinze mu bikombe bitatu biheruka, ibitego bibiri muri byo yabitsinze Ghana.
Kuri uyu wa Gatandatu, u Budage burakira Ghana saa 21.00 Castelão naho USA ikine na Portugal ku Cyumweru saa 23:59.
Ibitego 9 byihuse mu gikombe cy’Isi
1)Hakan Sukur (2002): 11 sec, Turukiya vs Koreya y’Epfo
2) Vaclav Masek (1962): 16 sec, Czechoslovakia vs Mexico
3) Ernst Lehner (1934): 25 sec, u Budage vs Autriche
4) Bryan Robson (1982): 27 sec, u Bwongereza vs u Bufaransa
5) Clint Dempsey (2014): 29 sec, USA vs Ghana
6) Bernard Lacombe (1978): 30 sec, u Bufaransa vs u Butariyani
7) Emile Veinante (1938): 35 sec , u Bufaransa vs u Bubiligi
7) Arne Nyberg (1938): 35 sec, Suwede vs Hongiriya
9) Florian Albert (1962): 50 sec, Hongiriya vs Bulgaria
9) Adalbert Desu (1930): 50 sec, Romania vs Peru


















TANGA IGITEKEREZO