Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye nyuma y’uko ikipe itangiye guhurira hamwe tariki ya 4 Ugushyingo.
Kheira Hamraoui yagiye gusangira na bagenzi be muri restaurant iri hafi ya Bois de Boulogne i Paris, ataha ari kumwe na bamwe mu bo bakinana barimo Diallo wari utwaye imodoka, n’umwe mu bafitanye isano na Hamraoui.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko ahagana saa Yine z’ijoro, abagabo babiri bambaye ‘masque’ zibahisha amasura begereye imodoka, umwe muri bo abasha gufungura urugi rw’imodoka, akuramo Hamraoui.
Aba bagabo bombi bahise batangira gukubita amaguru ya Hamraoui bakoresheje inkoni y’icyuma bari bafite mbere y’uko bahunga nk’uko L’Equipe yabitangaje.
Hamraoui w’imyaka 31, yajyanywe ku bitalo by’i Poissy, avurwa imvune yagize ku maguru n’amaboko aho yakubiswe, byatumye asiba umukino PSG yatsinzemo Real Madrid ibitego 4-0 muri Champions League ku wa Kabiri.
Nyuma y’iperereza ryakozwe n’ishami ribishinzwe i Versailles, hafashe icyemezo cyo guta muri yombi Aminata Diallo akurikiranyweho kuba yarabigizemo uruhare.
Diallo ukinira PSG kuva mu 2016, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo nk’uko byemejwe n’ikipe ye.
Yagize iti “Paris Saint-Germain yamenye iby’ifungwa rya Aminata Diallo muri iki gitondo byakozwe na Versailles SRPJ nka kimwe mu bikorwa byo gukurikirana ubugizi bwa nabi bwakorewe abakinnyi b’ikipe ku wa Kane ushize.”
“Kuva ku wa Kane nimugoroba, tariki ya 4 Ugushyingo, Ikipe yafashe ingamba zose zishoboka kugira ngo abakinnyi bayo bagire umutekano n’ubuzima bwiza.”
“Paris Saint-Germain iri gukorana n’ishami rya Versailles SRPJ kugira ngo hagaragare ukuri. Ikipe ikomeje gukurikirana uko bigenda ndetse iziga ku myanzuro bizatanga.”
Hamraoui ari gukinira Paris Saint-Germain ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yabaye i Paris hagati ya 2012 na 2016.
Nyuma yaho yakinnye imyaka ibiri muri Lyon no muri FC Barcelone, atwara ibikombe bibiri bya Shampiyona na bibiri bya Champions League ari kumwe n’iyi kipe yo mu Bufaransa nyuma yaho atwara izindi Shampiyona ebyiri na Champions League imwe muri FC Barcelone.
Bombi, Diallo na Hamraoui, basanzwe bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Abagore.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!