Ubwo Gacinya Denis uyobora Rayon Sports yiyamamazaga yavuze ko agiriwe icyizere cyo kuyobora iyi kipe yagarura umwe mu batoza ba Rayon Sports bakunzwe ndetse ntibagirane ikibazo n’abafana.
Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Gomes yagiye mu ikipe ikomeye muri Afurika ishobora kugera kure mu mikino ya CAF champions league atwara igikombe cya shampiyona ya Cameroun n’icy’igihugu.
Haba mu magambo ye n’inyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, uyu Mufaransa wazamuriwe izina na Rayon Sports yarashyushye ntiyibagirwa iwabo wa mbeho ndetse amaze gukira yibuka gukinga.
Ubwo Rayon Sports yarwanaga n’umwenda wa Raoul Shungu, Gomes yasabye abafana guteranya bagakura iyi kipe ahabi abanza gutanga ibihumbi 350 FRW.
Nyuma yo gutorwa kwa Komite ya Rayon Sports iyobowe na Gacinya, Gomes yemeye ko ari gukurikirana bya hafi amakuru ya Rayon Sports n’ubu buyobozi bushya.
Kuri iki Cyumweru, uyu mutoza watwaye igikombe cya shampiyona na Rayon Sports mu 2013 nyuma y’imyaka isaga icyenda yagiranye ikiganiro na IGIHE.com yemera ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Gomes yagize ati " Ibiganiro birahari n’ubuyobozi bushya, niteguye kuba nagaruka gufatanya na Gikundiro gushakira abakunzi bayo ibyishimo."
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bukora ihererekanya bubasha n’ubwa Ntampaka Theogene basimbuye batangaje ko mu rwego rwo gufasha iyi kipe kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli muri iki cyumweru umutoza yaba abonetse.
Ngo haracyari umwanya kuri Didier Gomes kwemera gusesa amasezerano muri Cameroun agasubira muri iyi kipe yatakaje benshi mu bakinnyi bari bakomeye harimo n’abagiye mu bakeba, APR FC na Police FC.
Yagize ati " Haracyari kare kuvuga ko ndi umutoza wa Rayon Sports kuko ngomba kubanza gusuzuma imishinga ubuyobozi bushya bufite, imbaraga bazanye n’ubumwe bafitanye."
Mu mwaka wa mbere muri Cameroun, Didier Gomes da Rosa yatwaye igikombe cya shampiyona 2014, icy’igihugu batsinze Panthère du Ndé ibitego 2-0 basezererwa muri 1/8 cy’irangiza muri CAF champions league.
Mu 2015, Gomes yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF champios league na Sanga Balende yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuki Gomes da Rosa ashobora guta Coton Sports agasubira muri Rayon Sports
Ubusanzwe Coton Sports de Garoua yaterwaga inkunga n’uruganda rutunganya ipamba rwa Sodecoton (La Société de développement du coton du Cameroun) ari naho havaga ubushobozi bwo kugura umukinnyi bifuza biyigira ikipe ikomeye muri Cameroun n’Afurika nzima.
Buri mwaka uruganda rwa Sodecoton rwahaga Coton Sports inkunga ya miliyoni 500 FCFA asaga miliyoni 600 FRW.
Tariki ya 15 Ukuboza 2014 Sodecoton yayoborwaga na Iya Mohamed waje gufungwa yagize igihombo cya miliyari 4.5 mu gihe mu 2013 yari yungutse miliyari 3,5
Mu nama yabaye muri Mata 2015 yahuje abayobozi ba Sodecoton, aba Coton Sports n’Umujyi wa Garoua bamenyeshejwe ko ingengo y’imari bahabwaga izagabanukaho 2/3 bakajya babona buri mwaka miliyoni 200 FCFA.
Aganira na IGIHE.com, Gomes yahakanye ko bari mu bibazo by’amikoro. Yagize ati “ Ibintu biragenda neza na Sodecoton, kugeza ubu nta bibazo by’amikoro dufite muri Coton Sport.”
Gomes ari kugenzura niba urwishe ya nka rukiyirimo
Tariki ya 3 Ugushyingo 2014, ubwo Rayon Sports yatsindaga Mukura VS igitego 1-0 cya Mwiseneza Djamal, Gomes da Roza yatangaje ko mu minsi itatu ashobora kuba atakiri umutoza w’iyi kipe yari ifite igikombe cya shampiyona.
Ku munsi ukurikiyeho, Gomes yishyuwe 3.300.000 FRW nyuma y’ukwezi ajya muri Coton Sports de Garoua bivugwa ko afitiwe ibindi birarane by’amezi atatu yiha intego yo kubakana amateka n’iyi kipe.
Mu byo Gomes ari kwigaho harimo ubuyobozi buhamye bufite ubumwe na gahunda zifatika kuko mbere y’uko agenda Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza wari umuyobozi wa Rayon Sports yari yavuze ko hari abantu bataramenyekana bari kuvangira iyi kipe yari imaze umwaka isubiye ku ivuko i Nyanza.
Kuvangirana bishobora kuba byaravugutiwe umubirizi kuko Gacinya Denis yiyamamaza kuyobora Rayon Sports yasabye kwishyiriraho abo bakorana mu rwego rwo kwirinda abavangira abandi.
Gusa ntiharamenyekana niba ibibazo by’amikoro byarabonewe igisubizo ku buryo bahembera igihe ndetse bakagura abakinnyi bakomeye.
Mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona 2014 Gomes yasize, agarutse yahasanga Uwambazimana Leon uherutse kongera amasezerano n’umunyezamu Bikorimana Gerard utaramenya ahazaza he.
Rayon Sports isigaranye iminsi ine yo kwitegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizatangira tariki ya 15 Kanama 2015 naho shampiyona ikinwe kuva tariki ya 18 Nzeli 2015.



















TANGA IGITEKEREZO