Gomes w’imyaka 47 kuri ubu utoza ikipe ya Club Sportif Constantinois muri Algérie yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona muri 2013.
Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye na IGIHE yavuze ko adashobora kwibagirwa iyi kipe y’i Nyanza kuko ariyo yamugize uwo ariwe uyu munsi ndetse yiteguye kuzayigarukamo nubwo atazi igihe.
Ati "Sinshobora kwibagirwa u Rwanda, igihugu navukiyemo mu bijyanye n’umwuga wo gutoza. Igihe n’igihe nzagaruka, sinzi ari ryari gusa kizagera. Umwaka ushize nibwo byashobokaga ko naza kuko nari mu biganiro n’abayobozi ba Rayon Sports bashaka ko nza ariko ntibyakunze."
Abajijwe niba mu gihe akazi katabonetse muri Rayon Sports ashobora kuza agatoza indi kipe mu Rwanda yagize ati "Gikundiro yanjye gusa, sinshobora kujya mu yindi kipe."
Gomes yibukirwa cyane ku mukino wo ku itariki ya 3 Werurwe 2013, ubwo Rayon Sports yanyagiraga mukeba APR FC ibitego 4-0.
Yashimiye cyane Masoudi Djuma wageze ikirenge mu cye uyu mwaka atsinda APR FC n'ubundi ibitego 4-0 ndetse akarangiza umwaka adatsinzwe na yo.
Ati "Yaranshimishije cyane, mu kuri ntewe ishema n’umusaruro yagezeho mu gikombe cy’Amahoro akagitwara atsinze APR FC. Ikindi, njye na we twabashije gutsinda APR FC ibitego 4-0, ubu turi abavandimwe."
Gomes wagizwe umutoza wa Rayon Sports mu Ukwakira 2012 asimbuye Mbarushimna Abdu na Bizimungu Ali agahita ayihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka umunani yahamirije IGIHE ko ubu arimo gushakisha inzu agura i Kigali yajya abamo igihe ari mu biruhuko ndetse n’igihe yazaba agarutse mu Rwanda kuhakorera.
Ati "Umuntu agomba kuba ahantu yishimiye kandi hatuma yumva atuje. Kuri njye nta handi hatuma numva nezerewe nko mu Rwanda. Nimbona inzu kandi birashoboka vuba, nzajya nza mu biruhuko noneho nzayibemo ubwo naza ngarutse muri Rayon."
Uyu mutoza yakomeje agira ati "Nyuma ya Rayon Sports nagiye muri Coton Sport de Garoua muri Cameroun, ikipe ya karindwi muri Afurika ifite amateka akomeye. Mu myaka ibiri natwaranye nayo ibikombe bitatu harimo bibiri bya shampiyona na kimwe cy’igihugu. Byari byiza, nari nkunzwe n’abafana ariko ku mutima wanjye habamo Gikundiro, hari nubwo amarira aza iyo ndi kuyivugaho."
Yakomeje agira ati "Muri Coton nari umutoza mukuru mbifatanyije no kuba umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.Nize byinshi mu gihe nahamaze ku buryo numva nifuza ko ubwo nzaba ngarutse muri Rayon Sports iyi mirimo yombi nazayifatanya kugira ngo nubake ikipe ikomeye kandi ifite icyerekezo."
Gomes wafashe ikarita y’umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse akaba atanga umusanzu muri iyi kipe yavuze ko kubera imbaga y’abafana ifite, iyi kipe ifite ubushobozi bwo kuba mu makipe ya mbere ku mugabane wa Afurika ariko byose bikaba bisaba gutegura gahunda ihamye kandi y’igihe kirekire.
Uyu mutoza ukiririmbwa n’aba-Rayon, yasezeye kuri iyi kipe tariki 12 Mutarama 2014 kubera impamvu zo kudahemberwa ku gihe aho yari amaze amezi atandatu adahabwa umushahara we ahitamo kwandika ibaruwa isezera.
Yavuye muri Rayon Sports ajya muri Coton Sports de Garoua aho yamaze imyaka ibiri ahita ajya muri CSC Constantine ari na yo atoza ubu.










Ibitekerezo 0