Tariki 13 Ukwakira 2018 mu Mujyi wa Conakry hazabera umukino w’umunsi wa gatatu w’urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroun.
Abakinnyi bahamagawe biteganyijwe ko bazatangira imyitozo tariki 30 Nzeri 2018 kuri Stade Amahoro.
Muri bo, abatari bari ku rutonde rw’abahanganye na Côte d’Ivoire ni Manishimwe Djabel, Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba uhamagawe ku nshuro ya mbere mu mateka ye na rutahizamu wa Gor Mahia Tuyisenge Jacques wari ufite ikibazo cy’imvune ariko ubu wakize.
Abakinnyi bari mu makipe azitabira igikombe cy’Agaciro; APR FC, Rayon Sports, AS Kigali bo bazitabira imyitozo ku wa Mbere tariki 1 Ukwakira, umunsi umwe nyuma ya bagenzi babo.
Umutoza Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru ati “Kuri aba bakinnyi bashya Manishimwe Djabel na Bashunga Abouba nafashe icyemezo cyo kubongeramo kuko babikwiye. Barakoze cyane muri iyi minsi mu ikipe yabo.”
“Nicyo ngenderaho mpamagara. Gusa navuga ko bagifite akazi kanini ko gukora kuko baracyari bato. Ntabwo birangiriye aha.”
Mashami yavuze ko hakiri icyizere cyo kuba u Rwanda rwabona itike yo kuzakina iyi mikino nyafurika.
Ati “Turacyafite amahirwe nubwo twatakaje amanota atandatu yose mu mikino ibiri twakinnye. Turifuza gutsinda imikino isigaye. Kumva ko bishoboka biragoye ariko twe ntabwo twacitse intege n’intego.”
Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda ruherereyemo, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Côte d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda (2-1) iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu.
Centrafrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota rurabona.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)
Ba myugariro: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports), Rugwiro Hervé (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports) na Rusheshangoga Michel (APR FC).
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, u Bubiligi), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanznaia), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Ciza Hussein (Mukura VS) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports).
Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Misiri).







Ibitekerezo 0