00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djihad, Muhadjiri, Haruna n’abandi bakomoka i Rubavu batsinzwe n’ikipe ya Kayiranga Baptiste

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 June 2023 saa 06:15
Yasuwe :

Iminsi ibiri nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe na Mozambique ku Cyumweru, Bizimana Djihad na Hakizimana Muhadjiri bifatanyije na bagenzi babo bavuka i Rubavu barimo Niyonzima Haruna ariko ikipe yabo "Brazil & Friends" itsindwa na Revelation FC y’Umutoza Kayiranga Baptiste ibitego 2-0 mu Irushanwa ryiswe “Agaciro Tournament”.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuva mu 2022, rihuza amakipe atandukanye aba agizwe n’abakinnyi bazwi mu Rwanda, baba bishyize hamwe kugira ngo bakine muri iki gihe amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, yarangiye.

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023, ni bwo Ikipe ya Brazil & Friends yiganjemo abakinnyi bakomoka i Rubavu, yakinnye umukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Iyi yari yiganjemo abakinnyi bakomeye barimo Kapiteni w’Amavubi aheruka gutsindwa na Mozambique, Bizimana Djihad na Hakizimana Muhadjiri wakinnye iminota yose y’uwo mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Hari kandi Niyonzima Haruna usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi ariko akaba atarongera guhamagarwa muri uyu mwaka, Itangishaka Blaise usanzwe uri mu bakapiteni ba APR FC, Ndayishimiye Thierry wakiniraga Kiyovu SC, Hategekimana Bonheur wa Rayon Sports ndetse na Habimana Hussein Eto’o wa Gasogi United.

Umukino warangiye batsinzwe na Revelation FC ya Kayiranga Baptiste ibitego 2-0 birimo icyinjijwe na Gitego Arthur kuri penaliti. Uretse uyu rutahizamu wa Marines FC, abandi bari muri iyi kipe ikina Icyiciro cya Gatatu ni Gakwavu Jean Berchmas wa Etincelles FC na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports.

Haruna Niyonzima yabwiye itangazamakuru ko nubwo we na bagenzi be batsinzwe, bizeye kwitwara neza mu mukino wa kabiri bazakina ku wa Kane. Yongeyeho ko iyi mikino ifasha abakinnyi kuguma ku rwego rwiza kuko batasiba imyitozo kandi hari irushanwa bagomba gukina.

Ati “Ntabwo twakinnye nabi, ariko navuga ko ari bwo irushanwa ritangiye. Hari byinshi byo gukosora, ariko umukino utaha bizagenda neza.”

Yakomeje ati “Icya mbere, abantu barahura, ubona ko abakina mu makipe atandukanye yaba Rayon Sports, APR cyangwa ahandi, twese tuba turi kumwe. Ikindi bifasha umukinnyi kutaguma mu rugo. N’abana badafite aho bagaragarira birabafasha.”

Andi makipe aba muri iri rushanwa ni Gikondo Home Boy, Arsenal de Kigali, Remera AS, Green Team, Golden Generation, Gatoto FC, Shamiru FC, We Never Know, Football DNA, Pogba Foundation, Kabuga United, COVID FC, Santos FC na Kicukiro FC, yose agabanyije mu matsinda ane.

Ibibuga byifashishwa ni Stade de l’Amitié ku Mumena na Kigali Pelé Stadium.

Mu mwaka ushize, amakipe atandukanye yarambagije abakinnyi ababoneye muri iri rushanwa, Rayon Sports igura Tuyisenge Arsène mu gihe Gasogi United yaguze abagera kuri bane.

Niyonzima Haruna, Itangishaka Blaise, Hakizimana Muhadjiri na Bizimana Djihad ni bamwe mu bagize Ikipe ya Brazil & Friends iri gukina "Agaciro Tournament 2023"
Haruna Niyonzima atanga umupira atareba mu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena ku Mumena
Revelation itozwa na Kayiranga Baptiste, yatsinze Brazil & Friends ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages