Imwe mu nkuru zikomeye zagarutsweho mu 2019 ni iy’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ (muri icyo gihe) Jonathan McKinstry, wareze FERWAFA mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

Ubwo yari abajijwe dosiye yamugoye mu myaka yamaze muri FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye IGIHE ko ari iya Jonathan McKinstry.

Yagize ati “Muri Werurwe ni bwo naje aha (FERWAFA). Nasanze dosiye y’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Jonathan McKinstry nasanze itakiri mu mizi ahubwo kwari ugushyira mu bikorwa imyanzuro FIFA yari yafashe.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe twari twarenze iminsi 45 yo kubahiriza icyemezo cya FIFA ku neza ahubwo hajeho n’ihazabu. Twisanze dufite iminsi mike yo kuba twasubije, twishyuye bityo ntidufatirwe ibihano.”

Icyo gihe, byarangiye umutoza Jonathan McKinstry yishyuwe miliyoni 198 Frw.

Karangwa yagaragaje kandi ko iyi dosiye yamufashije kwiga agahuza amategeko asanzwe n’aya FIFA.

Ati “Ndabyibuka nyuma y’iyo dosiye nafashe igihe kinini niga, nsoma ayo mategeko. Abantu batahaga Saa Kumi n’Imwe ariko njye narenzagaho amasaha atatu. Iyi dosiye yanteye kumva no kwiga byinshi.”

Dosiye ya Jonathan McKinstry wareze FERWAFA muri FIFA akishyurwa asaga miliyoni 198 Frw ni imwe mu zagoye Jules Karangwa
Dosiye ya Jonathan McKinstry wareze FERWAFA muri FIFA akishyurwa asaga miliyoni 198 Frw ni imwe mu zagoye Jules Karangwa