Mu mupira w’amaguru, ikipe yari ihagarariye ingabo z’u Rwanda yabaye iya mbere n’amanota 7/12 nyuma y’aho Kenya na Uganda baguye miswi buri imwe muri izi kipe ikagira amanota atandatu.
Muri Basketball, u Rwanda rwabaye urwa mbere n’amanota 7/8 kimwe nko muri Handball bagize amanota 6/8.
Mu gusiganwa ku maguru, u Rwanda rwatahanye umwanya wa gatatu muri Km 8 mu bagore na Km 12 mu bagabo inyuma ya Kenya ya mbere na Uganda ya kabiri.
Nyuma y’iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya 9, Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe na mugenzi we wa Uganda, Gen. Katumba-Wamala ibendera ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’ikimenyetso cy’uko iyi mikino izabera mu Rwanda mu 2016.
U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi mikino ubwo yakinwaga ku nshuro ya gatanu mu 2009.
Insanganyamatsiko y’iyi mikino yaberaga muri Uganda yari “Abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.
Iyi mikino ya gisirikare ikorwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ingabo zigize ibihugu bya EAC.
Ayo masezerano avuga ko ingabo zikora ibikorwa byo kubungabunga umutekano hamwe, kungurana ubumenyi nk’imyitozo ku basirikare, guhanahana amakuru ku mutekano kandi bagasabana mu muco n’imyidagaduro ari byo bituma abasirikare barushaho kugirana ubumwe kandi bakagirana icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO