00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC: U Rwanda rwaguye miswi na Kenya mbere yo gukina na Tanzania

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 August 2015 saa 07:46
Yasuwe :

U Rwanda rwaguye miswi na Kenya ku mukino wa mbere bakiniye muri Uganda ahari kubera imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Uganda inganya na Tanzania igitego 1-1 mu mupira w’amaguru.

Ikipe y’abasore bahagarariye u Rwanda biganjemo abakina muri APR FC ntiyashoboye gutsinda igitego iya Kenya ba Ulinzi FC banganya 0-0.

Uyu mukino wakurikiranywe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Franck Mugambage hamwe n’ Umugaba mukuru w’Inkeragutabara , Lt Gen Fred Ibingira kuri Stade Namboole.

U Rwanda rwanganyije 0-0 na Kenya ku mukino wa mbere wa gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba

Abandi bayobozi barimo Brig. Gen. Alex Kagame hamwe na Col. Zaac Nsenga ushinzwe imibanire y’abasivile n’abasirikare muri RDF nabo bakurikinye uyu mukino batera ingabo mu bitugu amakipe y’ u Rwanda.

Muri Handball, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 28-26 bakiniye ku kibuga cya Mukono ku birometero nka 20 uvuye Kampala gusa ntibahiriwe muri Netball batsinzwemo na Uganda 77-10.

Undi mukino wabaye mu mupira w’amaguru, Uganda iri mu rugo yanganyije na Tanzania igitego 1-1, umukino wa kabiri Uganda banganyije nyuma y’uw’u Burundi 2-2.

Ikipe y'ingabo z'u Rwanda yabanje mu kibuga yiganjemo abakinnyi ba APR FC
Abakinnyi ba Ulinzi FC bari bahagarariye Kenya

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rurakina na Tanzania nimugoroba naho u Burundi buhure na Kenya mu gitondo. U Rwanda ruzakina na Uganda ku Cyumweru.

Muri iyi mikino iri gukinwa ku nshuro ya cyenda, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abakinnyi n’abayobozi babo bose hamwe 106 bayobowe na Lt Col Mutangana Peter.

Insanganyamatsiko y’iyi mikino ni “Abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.

Muri Handball, u Rwanda rwatsinze Uganda igitego 28-26

Uwungirije Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akaba ari nawe ushinzwe guhuza politike, Charles Njoroge yavuze ko ubufatanye bw’ingabo ari intambwe ikomeye ishimangira ubushake abayobozi b’ibihugu by’akarere bafite bwo kugera ku bufatanye busesuye bw’ibihugu bikorera hamwe.

Yibukije ko iyi mikino y’abasirikare ikorwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ingabo zigize ibihugu bya EAC.

Ayo masezerano avuga ko ingabo zikora ibikorwa byo kubungabunga umutekano hamwe, kungurana ubumenyi nk’imyitozo ku basirikare, guhanahana amakuru ku mutekano kandi bagasabana mu muco n’imyidagaduro ari byo bituma abasirikare barushaho kugirana ubumwe kandi bakagirana icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages