Kuri uyu wa Kabiri hakinwaga umunsi wa gatatu w’iyi mikino ihuza abasirikare bo muri Afurika y’Iburasirazuba iri kubera muri Uganda, mu gitondo Kenya yatsinze u Burundi ibitego 3-0, uyu mukino ukurikirwa n’uw’u Rwanda rwatsinzemo Tanzania ibitego 2-0.
Rutanga Eric ukinira APR FC yugarira ku ruhande rw’ibumoso yatsinze ibitego byombi muri buri gice cy’umukino.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe iraruhuka izakine kuwa Kane n’u Burundi bwatsinzwe na Kenya bunganya na Uganda ibitego 2-2.
U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma na Uganda, ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2015.



















TANGA IGITEKEREZO