Eco Arts Rwanda igiye kwinjira mu mikoranire n’Ikigo Creative Hub-UAE yo gutegura irushanwa "Eco Spart Cup" rizajya rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye, mu mikino irimo Basketball, Ruhago, Volleyball, Handball, Cricket, abahanzi n’ababyinnyi (ababyina gakondo n’abakoresha izigezweho) n’abanyarwenya.
Amasezerano y’imikoranire yasinyiwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’Imihindagurikire y’ibihe [COP28] yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Iyi nama yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’abikorera, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakoresha ijwi ryabo mu kubungabunga ibidukikije, yabereye i Dubai ku wa 30 ugushyingo-12 Ukuboza 2023.
Muri iyi nama Eco Arts ni bwo yemeje gukorana na Creative Hub-UAE mu gutegura irushanwa rizahuza amakipe atandukanye ndetse n’abahanzi baturutse mu bice binyuranye.
Mu bizagenderwaho mu guhitamo amakipe arimo ay’abagabo n’abagore harimo kuba iyo kipe isanzwe ikora, kuba ifite ubushake bwo gukora ubukangurambaga ku ihindagurika ry’ikirere no kuba imaze hagati y’imyaka 10 na 20. Ibindi bizagenderwaho bizatangazwa bitarenze tariki 30 Ukuboza 2023.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba tariki 24 na 28 Werurwe 2024 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Sharjah.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!