00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yo mu Rwanda yemerewe kwitabira irushanwa ryashibutse ku Nama ya COP28

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 December 2023 saa 02:44
Yasuwe :

Nyuma yo gusinya amasezerano n’Ikigo cyita ku Bidukikije cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Eco Arts Rwanda iri gutegura kujyana amakipe n’abahanzi mu irushanwa rigamije guteza imbere umuco wo kwita ku bidukikije n’ubukerarugendo binyuze muri siporo n’ubuhanzi mu Rwagasabo.

Eco Arts Rwanda igiye kwinjira mu mikoranire n’Ikigo Creative Hub-UAE yo gutegura irushanwa "Eco Spart Cup" rizajya rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye, mu mikino irimo Basketball, Ruhago, Volleyball, Handball, Cricket, abahanzi n’ababyinnyi (ababyina gakondo n’abakoresha izigezweho) n’abanyarwenya.

Amasezerano y’imikoranire yasinyiwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’Imihindagurikire y’ibihe [COP28] yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Iyi nama yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’abikorera, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakoresha ijwi ryabo mu kubungabunga ibidukikije, yabereye i Dubai ku wa 30 ugushyingo-12 Ukuboza 2023.

Muri iyi nama Eco Arts ni bwo yemeje gukorana na Creative Hub-UAE mu gutegura irushanwa rizahuza amakipe atandukanye ndetse n’abahanzi baturutse mu bice binyuranye.

Mu bizagenderwaho mu guhitamo amakipe arimo ay’abagabo n’abagore harimo kuba iyo kipe isanzwe ikora, kuba ifite ubushake bwo gukora ubukangurambaga ku ihindagurika ry’ikirere no kuba imaze hagati y’imyaka 10 na 20. Ibindi bizagenderwaho bizatangazwa bitarenze tariki 30 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa riteganyijwe kuba tariki 24 na 28 Werurwe 2024 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Sharjah.

Umuyobozi Mukuru wa Eco Arts, Shumbusho Patience n'Umunyamabanga Mukuru wa UAE Sports, Khulood Al Junaibi, ubwo bahererekanyaga amasezerano y’ubufatanye bari bamaze gusinya
Aya masezerano yasinyiwe mu Nama ya COP28 yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuzikumira yabereye i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages