FC Groningen ni ikipe imaze imyaka 52 muri ruhago y’u Buholandi ndetse ikaba ari imwe mu makipe yakunze kudahozaho ngo igume mu makipe meza ahanini kuko yakunze kugarizwa n’ibibazo by’amikoro.
Mu mwaka w’imikino wa 2023-24, iyi kipe ntiyahiriwe kuko yabuze amahirwe yo gukomeza gukina Icyiciro cya Mbere ariko yiha intego zo kwiyubaka kugira ngo yongere igisubiremo.
Mu kwiyubaka kwayo yanyarukiye muri Manchester United y’Abatarengeje imyaka 21, igurayo rutahizamu Noam Emeran kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo.
Uyu mukinnyi wavukiye mu Bufaransa ariko akaba yarigeze kugaragaza ko ahoza ku mutima u Rwanda, yayigezemo ndetse atangira no kuyifasha nubwo kenshi yakinishwaga nk’umusimbura.
Mbere yo kugera muri iyi kipe, Noam Emeran yaguzwe na Manchester United, imukuye muri Paris Saint-Germain, Juventus na Valencia zamwifuzaga, afite imyaka 16 mu 2019 imukuye mu Ishuri rya ruhago rya Amien, atangwaho agera kuri miliyoni £8.9.
Nyina wa Emeran, avuka mu Rwanda mu gihe Se Fritz Emeran Nkusi, yakuriye mu Bufaransa ariko yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda hagati ya 2005 na 2007.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!