00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emery Bayisenge yasinyiye Gor Mahia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 March 2023 saa 08:40
Yasuwe :

Ikipe ya Gor Mahia yatangaje Emery Bayisenge mu bakinnyi bayo bashya batandatu yasinyishije nyuma yo kuva mu bihano yari yarafatiwe byo kutajya ku isoko ry’igura n’igurisha.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023, ni bwo Gor Mahia yerekanye abakinnyi kuva yakomorerwa ku bihano yari yarahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, byo kutagura abakinnyi bishingiye ku kuba itari yarishyuye abahoze bayikinira amafaranga yabo.

Ku wa 24 Werurwe 2023 ni bwo Perezida wa Gor Mahia, Raymond Oruo, yatangaje ko ibihano byarangiye kandi ko biteguye guhita basinyisha abakinnyi bari bamaze igihe bakorana n’abandi imyitozo.

Patrick Kaddu, Emery Bayisenge, Sylvester Owino, Bryson Wangai, Gilbert Otieno na Shafiq Kagimu nib o batangajwe nk’abakinnyi bashya b’iyi kipe yo muri Kenya ku ikubitiro.

Aba bakinnyi bose bahise bagaragara ku mukino Gor Mahia yakiriyemo Vihiga Bullets, kuri uyu wa Gatatu, inayitsinda ibitego 5-0.

Umunyarwanda Bayisenge Emery yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi ariko ntabwo yigeze ajya mu kibuga ku mukino we wa mbere mu ikipe ye nshya izwi ku kazina ka ’K’Ogalo’.

Iyi kipe y’ubukombe muri Kenya, yanakinnyemo abandi Banyarwanda nka Kagere Meddie na Abouba Sibomana. Gor Mahia isanzwe ihira Abanyarwanda kuko Tuyisenge Jacques ari we munyamahanga wayitsindiye ibitego byinshi (64).

Bayisenge yaherukaga muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yagezemo mu 2019, baza gutandukana kubera ingaruka zayigezeho ishegeshwa na Covid-19.

Uyu myugariro wari umaze igihe nta kipe afite, mu isoko ryo muri Mutarama yavuzwe mu makipe menshi yo mu Rwanda ariko risozwa ntayo yerekejemo.

Asanzwe ari umwe muri ba myugariro bakomeye mu Rwanda, aho yakiniye Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC yamazemo imyaka itanu kugeza mu 2016.

Bayisenge yanyuze mu makipe arimo KAC de Kénitra yo muri Maroc na USM Alger hagati ya 2016 na 2018. Yakinnye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe Nkuru Amavubi mu 2012.

Bayisenge Emery yishimiye kuba yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Gor Mahia
Bayisenge Emery ni umwe muri ba myugariro bazafasha Gor Mahia mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Kenya
Bayisenge Emery yahawe ikaze muri Gor Mahia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages