Aganira na IGIHE, Bayisenge yavuze ko yasinye umwaka umwe.
Ati “Yego nasinye amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Ubu ni ahanjye ho gukora cyane nkahanganira umwanya.”
Ku rundi ruhande, Niyonzima ukina mu kibiga hagati yugarira nawe yongereye umwaka muri Murera, aho bose bagomba gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha.
Bayisenge yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali na Gasogi United aherukamo. Hanze y’u Rwanda yakiniye KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.
Bayisenge yabaye umukinnyi wa karindwi, Rayon yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.







Ibitekerezo 0