Mvuyekure werekeje muri APR FC mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi uyu mwaka avuye muri Police FC, mu mpera z’iki cyumweru yafashe icyemezo cyo gukuraho umusatsi yari amaranye hafi imyaka umunani mu rwego rwo guhindura uko abantu bari basanzwe bamubona ndetse no kwigomwa bimwe mu byo yakundaga nk’uko yabibwiye IGIHE.

Yagize ati “Umusatsi wanjye nawukundaga cyane ariko bitewe n’intego nshya nihaye hari ibyo ngomba kwigomwa, ni wo nahereyeho. Wenda bamwe baraza gutekereza ko nabitegetswe ariko siko bimeze. Ninjye wifatiye umwanzuro kuko umusatsi hari uko utuma abantu bagutekereza kutari kwiza.”

Uyu mukinnyi wari umaze hafi umwaka n’igice adahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko ashaka gukoresha amahirwe yabonye yo kujya mu ikipe ikomeye agakoresha imbaraga zose ku buryo yagaruka mu Mavubi.

Mvuyekure yiyogoshesheje nyuma y’uko abakinnyi bose b’Amavubi mbere gato ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda basabwe kwiyogoshesha, barimo n’uwari umunyezamu wa APR FC, Kwizera Olivier wamaze kuyivamo akerekeza muri Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo, ari nawe Emery agiye gusimbura.

Mvuyekure Emery (ibumoso) yakuyeho umusatsi yari amaranye imyaka umunani
Mvuyekure Emery (ibumoso) yakuyeho umusatsi yari amaranye imyaka umunani
Mvuyekure yiyogoshesheje kugira ngo agaragaze impinduka ajyanye muri APR FC
Mvuyekure yiyogoshesheje kugira ngo agaragaze impinduka ajyanye muri APR FC