Bailly yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa 04 Nzeri 2018 ari kumwe n’abayobozi babiri bo mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire.
Ushinzwe itangazamakuru muri Ferwafa, Bonnie Mugabe, yabwiye IGIHE ati “Yageze i Kigali ari kumwe n’abayobozi babiri, abandi bazaza tariki 6 Nzeri n’indege yabo yihariye gusa ntituramenya amasaha."
Côte d’Ivoire yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri i Paris mu Bufaransa yitabirwa n’abakinnyi 21 muri 23 umutoza Ibrahim Kamara yahamagaye.
Umwe mu bakinnyi batagaragaye mu myitozo ni Sangaré Badra Ali usanzwe ari umunyezamu wa Free State Stars muri Afurika y’Epfo, ugomba gusanga bagenzi be kuri uyu wa Kane.
Umukino w’u Rwanda na Côte d’Ivoire ni uw’umunsi wa kabiri mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, amakipe yombi akaba yaratsinzwe ku munsi wa mbere.
Uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 9 Nzeri 2018.



















TANGA IGITEKEREZO