Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri akaba yabanjirije bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, ifite umukino n’Amavubi tariki 9 Nzeri kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe abandi bari gukorera imyitozo mu Bufaransa aho bazava berekeza mu Rwanda kuri uyu wa Kane n’indege yihariye, Bailly nawe abifashijwemo n’umutoza bari kumwe yakoreye imyitozo yihariye i Kigali.

Nyuma y’imyitozo yari yiganjemo kwiruka no kurambura ingingo, ntabwo yifuje kuganira n’itangazamakuru.

Abakinnyi 23 Côte d’Ivoire yahamagaye

Abazamu

Sayouba Mande (Odense Boldklub, mu Buholandi)
Badra Ali (Free State Stars muri Afurika y’Epfo)
Gbohouo Sylvain (TP Mazembe, RDC)

Abarinda izamu

Eric Bailly (Manchester United u Bwongereza)
Serge Aurier (Tottenham Hotspur, u Bwongereza)
Kanon Wilfried (ADO Den Haag, u Buholandi)
Traoré Adama (Göztepe, Turikiya)
Kone Lamine (Strasbourg, u Bufaransa)
Ghislain Konan (Stade de Reims, u Bufaransa)

Abakina hagati

Serey Die (FC Basel, u Busuwisi)
Ahoulou Eudes (AS Monaco, u Bufaransa)
Franck Kessie (AC Milan, u Butaliyani)
Seri Jean Michaël (Fulham, u Bwongereza)
Doukouré Cheick (Levante UD, Espagne)
Serge N’Guessan (AS Nancy, u Bufaransa)

Abataha izamu

Kodjia Jonathan (Aston Villa, u Bwongereza)
Assale Roger (BSC Young Boys, u Busuwisi)
Pépé Nicolas (Lille, u Bufaransa)
Max Gradel (Toulouse, u Bufaransa)
Bayo Vakoun (Dunajská Streda, Slovakia)
Maxwel Cornet (Olympique Lyonnais, u Bufaransa)

Eric Bertrand Bailly yari afite umutoza we umufasha mu myitozo
Eric Bertrand Bailly yari afite umutoza we umufasha mu myitozo
Mu gihe Eric Bertrand Bailly ari mu Rwanda bagenzi be bo bari mu Bufaransa bakazagera i Kigali kuri uyu wa Kane
Mu gihe Eric Bertrand Bailly ari mu Rwanda bagenzi be bo bari mu Bufaransa bakazagera i Kigali kuri uyu wa Kane
Imyitozo yakoze yari yiganjemo kurambura ingingo
Imyitozo yakoze yari yiganjemo kurambura ingingo
Nyuma y'imyitozo abari kuri Stade Amahoro bamufatiyeho amafoto y'urwibutso
Nyuma y'imyitozo abari kuri Stade Amahoro bamufatiyeho amafoto y'urwibutso