00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Erik ten Hag ashobora gusohoka muri Manchester United

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 April 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, ashobora kwirukanwa muri iyi kipe yagezemo mu 2022 kuko kuva yahagera abakunzi b’iyi kipe bataramwiyumvamo hagendewe ku musaruro abaha.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yanganyije na Coventry City F.C mu mukino w’Igikombe cya FA Cup, gusa ikomeza bigoranye binyuze muri penaliti.

Ubushobozi bwe bwahise bwongera gukemangwa ndetse abenshi ntibatinya kugaragaza ko batamwifuza muri iyi kipe iri ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Umuyobozi mushya wa Manchester United mbere yo kuyifatamo imigabane, yijeje abafana bayo intsinzi n’umunezero ariko yahinduye benshi mu bayobozi akomeza gushinjwa gushyigikira Erik ten Hag nubwo atarabigaragaza mu ruhame.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, Ratcliffe yavuze ko amaze kumva agahinda k’abafana.

Ati “Ndabizi ko abafana batagishoboye kwihangana kandi mbafitiye impuhwe. Bagomba kwizera ko ari urugendo turimo babyanga cyangwa babyemera, nibihangane.”

Kugeza ubu uyu mugabo wasimbuye Ralf Rangnick afite ihurizo rikomeye ryo kwitwara neza mu mukino wa nyuma wa FA Cup uzahuza ikipe ye na Manchester City, kuko kuba mu makipe meza azasohokera u Bwongereza mu mikino mpuzamahanga na byo bigoye.

Biravugwa ko mu gihe yaba avuye muri iyi kipe, ashobora gusimburwa n’uwahoze ari umutoza wa Chelsea FC na Brighton, Graham Potter.

Erik Ten Hag w’imyaka 54 amaze gukina imikino 107 muri Man United, akaba yaratsinzemo 62, anganya 16 ndetse anatsindwa inshuro 29.

Amahirwe ya Erik ten Hag yo gutoza Manchester United mu mwaka utaha ari kugabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages