Nyuma y’impera za Shampiyona y’u Bwongereza, Inama y’ubuyobozi ya Manchester United yafashe icyemezo cyo kugumana Umutoza Erik ten Hag ndetse ikanumvikana na we.
Hari amakuru yavugaga ko Manchester United itazakomezanya na Erik ten Hag hatitawe ku musaruro azatanga, gusa nyuma yo gutsinda Manchester City agatwara Igikombe cya FA Cup, ubuyobozi bwahinduye ibitekerezo.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, yavuze ko aho yagejeje ikipe ari heza kandi yizeye kurenzaho mu gihe kizaza.
Yagize ati “Nishimiye kuba namaze kumvikana n’ikipe gukomeza gukorana. Turebye inyuma mu myaka ibiri ishize, tuhabona ibikombe bibiri ndetse n’ingero nyinshi zo gutera imbere ugereranyije n’aho twasanze ikipe.”
“Gusa, tugomba kuba abanyakuri kuko haracyari akazi kenshi ko gukora mu gihe kizaza kugira ngo tugere aho Manchester United yifuza, haba ku guhatana mu Bwongereza n’i Burayi.
Uyu mugabo yahawe amasezerano nyuma y’uko hari haratekerejwe ku barimo Thomas Tuchel, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Thomas Frank, Roberto de Zerbi na Gareth Southgate utoza u Bwongereza.
Ten Hag wageze i Manchester mu 2022, yayigejeje ku mwanya wa munani mu mwaka w’imikino ushize, ukaba umwanya mubi igize kuva Shampiyona y’u Bwongereza yiswe Premier League.
Gusa, iyi kipe yagize imvune 45 zitandukanye, izakina Europa League mu mwaka w’imikino utaha kuko yatwaye FA Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!