Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ES Tunis yo muri Tunisia yakiriye Simba SC yo muri Tanzania, mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League.

Nyuma y’uyu mukino wabonetsemo igitego 1-0 cy’intsinzi kuri iyi kipe yari iwayo cyinjijwe na Jack Diarra ku munota wa 21, hakurikiyeho imvururu no kutumvikana hagati y’abafana ba ES Tunis.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abafana bakura intebe za Stade Olympique Hammadi Agrebi baziterana, kugeza ubwo abashinzwe umutekano babyinjiyemo bajya guhosha uko gushyamirana.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, kagiye guhura kige kuri iyi myitwarire, abafana bafatirwe ibihano bishobora gutuma bakumirwa ku bibuga byabereyeho y’ikipe yabo.

Mbere y’uko uyu mukino uba, hari hashize ukwezi CAF ifatiye ibihano aba bafana bitewe n’uko bitwaye ku mukino wa Stade Malien, ikipe yishyura ibihumbi 15$ [asaga miliyioni 21,8 Frw], ndetse yibutswa ko nibyongera izajya ikina nta bafana ifite ku kibuga.

Abafana ba ES Tunis basubiranyemo biteza imvururu ku kibuga
Abafana ba ES Tunis basubiranyemo biteza imvururu ku kibuga
ES Tunis yatsinze Simba SC igitego 1-0
ES Tunis yatsinze Simba SC igitego 1-0