Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo Espérance Sportive de Tunis yatangaje ko yafatiwe ibihano bigendanye n’imyitwarire y’abafana mu mukino wabahuje na Stade Malien yo muri Mali wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2025.
Icyo gihe abafana b’iyi kipe yo muri Tunisia yari yakiriye umukino, bitwaje ibishashi by’umuriro muri stade, batangira kubicana mu mukino hagati, ibyatumye haterana akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kugira ngo kige kuri iki kibazo.
Espérance Sportive de Tunis yavuze ko umwanzuro w’aka kanama wabagezeho, bityo bakaba basaba abafana bayo kwitwararika kugira ngo bitazakomera kurushaho.
Yagize iti “CAF yadufatiye ibihano kubera uko abafana bacu bitwaye ku mukino wa Stade Malien, bityo twasabwe kwishyura ibihumbi 15$, kandi turihanangirizwa ku buryo nibiramuka byongeye tutazongera gukina abafana bacu bahari yaba ku mikino twakiriye cyangwa iyo twakiriwe.”
Iyi kipe yo muri Tunisia yaburiye abafana bayo mu gihe yitegura gukina na Simba SC yo muri Tanzania mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!