Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ubwo Rayon Sports yari ivuye i Rusizi aho yari yagiye gukina umukino w’ikirarane na Espoir FC, nibwo Imanishimwe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wayo Olivier Gakwaya abinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Inyandiko IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko uyu mukinnyi yari yaramaze gushyira umukono ku masezerano muri AFC Leopards ndetse bikaba byari biteganyijwe ko azagera muri iyi kipe kuwa mbere tariki 18 Nyakanga 2016, nyuma y’umunsi umwe shampiyona yo mu Rwanda irangiye.
Ivan Jacky Minnaert utoza AFC Leopards ari nawe warambagije uyu mukinnyi yatangarije IGIHE ko nta mafaranga bari bahaye uyu mukinnyi nubwo yari yashyize umukono ku masezerano, ngo kuko yari yasabye ko yazahabwa amafaranga ahageze.
Uyu mutoza wanyuze muri Rayon Sports mbere yo kujya muri Kenya, yavuze ko ari buze kwicarana n’ubuyobozi bw’ikipe ye bagashaka icyo bakora kuko ngo umukinnyi ari uwabo.
Umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya yatangarije IGIHE ko AFC Leopards itari yemerewe gusinyisha uyu mukinnyi kandi agifite amasezerano muri Rayon Sports.
Yagize ati “Yari akiri umukinnyi wacu, yari yemerewe kuvugana n’andi makipe nyuma yo ku Cyumweru arangije umukino wa nyuma. Nta kipe yari yemerewe gusinyira yindi. Ahubwo abo bavuga ko yabasinyiye nibo bafite ibibazo."
Gakwaya yavuze ko mu makipe yamushakaga harimo na APR FC ndetse amakuru agera kuri IGIHE aremeza ko uyu mukinnyi yaba yamaze gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yirinze kwemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, avuga ko azatangaza byinshi shampiyona irangiye.
Amakuru dukesha inshuti za hafi za Imanishimwe Emmanuel yafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda nyuma yo kumenya ko umutoza Ivan nawe nta gihe kinini afite muri AFC Leopards kuko umwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO