Mu nyandiko zabanje, nagaragaje ko club irenze kure ikipe ijya mu kibuga. Club ni ikigo cyubakwa hashingiwe ku mubano wimbitse hagati y’abantu, ahantu, amateka, umuco n’intego.
Kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’icyo gitekerezo, nagabanyije ibyo mvuga ko club yubakirwaho mu nkingi eshanu:
Abantu | Ahantu | Amateka n’Urwibutso | Umuco | Intego
Muri uru ruhererekane, nzagenda mvuga kuri buri nkingi ukwayo, icyo isobanuye, icyo ihagarariye n’uruhare igira mu kubaka imiterere, umwimerere no gukomeza kubaho kwa club uko ibisekuru bisimburana.
Iki gice cya mbere kiribanda ku cyo nise “abantu ba club”.
Mu gihe igihugu cyacu kiri gushyira imbaraga n’umutungo byinshi mu guteza imbere umupira w’amaguru, tugomba no kwibaza ubwoko bw’inzego z’umupira w’amaguru dushaka kubaka kugira ngo iri terambere rirusheho kuba ryiza kandi rirambe.
Ibi kandi bisaba ko inzego n’abafatanyabikorwa b’ingeri zose bamaze igihe kirekire mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru bongera gusuzuma ingamba zikenewe kugira ngo iyo ntego igerweho uko bikwiye.
Niba dushaka amakipe afite imizi ikomeye, ashobora kubaho igihe kirekire kandi agakomeza guhuza abantu uko ibisekuru bisimburana, tugomba gutangirira ku kibazo cy’ibanze kigira kiti:
Ese club igizwe na bande?
Ntabwo club igizwe gusa n’abitwa ba nyirayo cyangwa abayiyobora, abakinnyi bayikinira, abafana bagura amatike, bambara imyambaro yayo cyangwa bayikurikira kuri televiziyo, radiyo no ku mbuga nkoranyambaga, nubwo ari bamwe mu nkingi zayo, si bo bonyine bagize club.
Ikibazo cy’ingenzi ni iki: Ni bande baha club umwimerere, umwihariko n’ubuzima bituma ikomeza kubaho uko ibihe bisimburana?
Iyo ubisesenguye neza, usanga abantu ari inkingi ya mbere muri eshanu zitandukanya club n’ikipe y’umupira w’amaguru gusa.
Ikipe ishobora guhamagazwa igahuzwa. Abakinnyi baragurwa cyangwa bakagurishwa, abatoza bagasimbuzwa, abayobozi bagahinduka, abaterankunga bakaza bakanagenda, ndetse n’aho ikipe ikinira hashobora guhinduka.
Ariko club iba ihuriro rirenze ibyo byose iyo abantu bo mu bihe bitandukanye bayigizemo uruhare, bakumva ko ari iyabo, bakamenya uruhare bafite mu kuyubaka no gusigasira umurage n’amateka yayo.
Abagize club si abafana gusa
Mu bihugu bifite umuco ukomeye w’umupira w’amaguru, umufana si umuntu ugura itike yo kureba umukino gusa, wambara umwambaro w’ikipe cyangwa uyikurikira kuri televiziyo, radiyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Abagize club baboneka mu byiciro byinshi: Abanyamuryango, abafana, abahoze bayikinira, abakinnyi b’amarerero, ababyeyi, abatoza, abakorerabushake, amashuri, abakozi ba club n’abandi bose bafite uruhare mu buzima bwayo.
Ntabwo bose baba bafite uburenganzira cyangwa inshingano zingana. Ariko bose bagira uruhare mu gutuma club iba ihuriro cyangwa urwego birenze ikipe ijya mu kibuga gusa.
Ni yo mpamvu umubare w’abafana club ifite atari wo wonyine ugaragaza ubukomere bwayo. Club ishobora kugira abantu benshi bayikurikira ariko ikaba idafitanye umubano ukomeye n’aho ikomoka. Ku rundi ruhande, club nto ishobora kugira abafana bake ariko bakayifata nk’igice kingenzi cy’ubuzima bwabo.
Icy’ibanze mu kubaka club ikomeye ni umwimerere w’umubano abantu bafitanye na club n’uruhare bagira mu buzima bwayo.

Mu Bwongereza: Buri club yubakiye aho ikomoka no ku bantu bayo
Mu myaka irenga 25 nabaye mu Bwongereza, kimwe mu byamfashije kurushaho gusobanukirwa n’akamaro k’abantu mu miterere ya club y’umupira w’amaguru ni ukubona uburyo hafi buri club, yaba nto cyangwa nini, iba ifite aho ikomoka, amateka yayo ndetse n’abantu club yubakiyeho nk’imizi yayo.
Ibi ntibivuze ko clubs zose zingana mu mubare w’abafana, ubushobozi bw’amikoro cyangwa ibikorwa zikora.
Ahubwo bivuze ko club igira aho ishingiye, ikagira n’abantu yubakiyeho kandi bayifitemo uruhare rukomeye.
Yaba Manchester United, Liverpool, Arsenal cyangwa Newcastle United, cyangwa club yo mu cyiciro cyo hasi itazwi cyane hanze y’aho ikomoka, ubunini buratandukanye ariko umusingi w’umubano hagati ya club n’abantu bayo ugakomeza kuba ingenzi.
Club nto ishobora kugira agace ishingiyeho, stade, amabara y’imyambaro, abakinnyi b’ibirangirire, amakipe ihanganye na yo, amateka n’imigenzo bizwi n’abayikunda kuva ku gisekuru kugera ku kindi.
Ntabwo ugomba kuba Manchester United kugira ngo ube club ifite imizi mu bantu bayo.
Club nto na yo ishobora kugira umwanya ukomeye mu buzima bw’abantu b’aho ikomoka.
Stade si aho umukino ubera gusa
Iyo umupira w’amaguru ugarukiye ku ikipe gusa, stade iba ahantu ikipe ikinira iminota 90 gusa.
Ariko ku bantu bafitanye amateka akomeye na club yabo, stade iba irenze inyubako cyangwa ikibuga. Ni ahantu habitse amateka menshi: Umukino wa mbere barebye, intsinzi zikomeye bagize, gutsindwa kubabaje babayemo, amateka y’imikino y’amakipe bahanganye na yo ndetse n’izindi nkuru zagiye zisangirwa n’ibisekuru binyuranye.
Ni yo mpamvu aho club ikomoka n’aho ibarizwa bifite uruhare rukomeye mu mubano wayo n’abantu bayo.
Urugero rwa Rayon Sports, club yavukiye i Nyanza nyuma ikaza kwimukira i Kigali, rutwereka ikibazo gishobora kuvuka iyo club itandukanye n’aho ifite imizi.
Nubwo Rayon Sports yagiye ibasha kubaka umuryango mugari w’abafana mu bice bitandukanye by’u Rwanda, amateka yayo agaragaza akamaro ko kugira aho club ishingiye kandi ihamye kuko kuva i Nyanza byagize kuri Rayon Sports ingaruka z’igihe kirekire, nubwo hari byinshi yungutse bigaragara mu kwagura amarembo.
Ikibazo cyo kuva ku nkomoko si icya Rayon Sports yonyine. Amakipe menshi mu Rwanda ntakinira aho akomoka cyangwa nta bibuga byayo bwite afite. Ibi bituma kubaka umubano uhamye n’abaturage ikipe ivuga ko ihagarariye bigorana, rimwe na rimwe ikipe ikagira izina ry’ahantu ariko ntigire isano rifatika n’abaturage baho.
Iyo club idafite aho ishingiye, kubaka umubano urambye n’abantu ivuga ko ihagarariye biragorana.

AFC Wimbledon: Urugero rwa club yubakiye ku bantu
Mu 2002, club ya Wimbledon FC mu Bwongereza yimuriwe mu Mujyi wa Milton Keynes, kure y’aho yari ifite imizi biturutse ku mpinduka zari zifitanye isano n’ikibazo cy’amikoro yayo.
Abayiyoboraga bavugaga ko kugira ngo club ibashe kurushaho gutera imbere igomba kuva aho yabarizwaga ikajya ahandi hayiha amahirwe yo kongera ubunini bwa stade yayo n’umubare w’abafana bayo – ariko ibi si ko byaje kugenda kuko abafana ba Wimbledon FC batakiriye icyifuzo cy’abayobozi ba club yabo.
Abafana banze kwemera ko kwimurwa kw’ikipe yabo bisobanuye ko n’umurage wa club yabo ugomba kwimurwa, maze bafata icyemezo cyo gushinga indi club bise AFC Wimbledon, iyi club nshya yubatswe ku bufatanye bw’abafana n’abaturage bo mu gace ka Wimbledon mu Majyepfo y’Umujyi wa Londres.
Abarenga 4000 bo muri ako gace babaye abanyamigabane, abandi batanga umwanya n’imbaraga kugira ngo club yabo ikomeze kubaho.
AFC Wimbledon ni urugero rukomeye rw’icyo abantu basobanuye kuri club. Ibyemezo n’ibikorwa byabo byagaragaje ihame rivuga ko: “Club si ikipe gusa. Club ni abantu.”
U Budage: Iyo kuba umunyamuryango wa Club bitanga ububasha bufatika
U Budage buduha urugero rwiza rw’uburyo umubano hagati ya club n’abantu bayo ushobora gushyirwa mu mikorere ifatika.
Muri Bundesliga, ihame rya 50+1 risanzwe risaba ko club y’abanyamuryango igumana nibura 50% hiyongereyeho umugabane umwe w’uburenganzira bwo gutora mu gice cya club gifite inshingano zo gukora ibikorwa bya kinyamwuga by’ikipe y’umupira w’amaguru. Ibi bituma nubwo abashoramari cyangwa ibigo byigenga bashobora kugira imigabane muri iyo club, ububasha bwo gufata ibyemezo buguma ahanini mu maboko y’abanyamuryango bayo.
Bayern Munich ni urugero ruzwi cyane rwubakiye kuri ubu buryo. Ibikorwa byayo bijyanye n’umupira w’amaguru bikorerwa mu gice cya club kizwi nka FC Bayern München AG, ariko ubwiganze bw’imigabane bukaba bufitwe na FC Bayern München e.V., ari yo club y’abanyamuryango.
Ibi bivuze ko, nubwo ibikorwa bya buri munsi by’ubucuruzi n’umupira w’amaguru bikorerwa muri FC Bayern München AG, ibyemezo bikomeye bireba club biguma mu bubasha bwa FC Bayern München e.V., ihagarariye abanyamuryango ba club kandi ifite ubwiganze bw’imigabane.
Icy’ingenzi rero si gusa ikibazo cy’uko club ari iya nde mu bijyanye n’imigabane, ahubwo ni uko abanyamuryango bagumana ububasha bufatika mu kuyobora no gufata ibyemezo byerekeye club yabo, aho kuba abashoramari ari bo bonyine bagena icyerekezo cya club.
Ni ukuvuga ko kumva ko club ari iyawe bishobora guhabwa imiterere n’ububasha bifatika ntibigarukire gusa mu kugura itike ituma ujya kuri stade cyangwa kwambara imyenda ya club.
Birumvikana ko uburyo bukoreshwa mu Budage budasobanuye ko ari bwo bwakoreshwa mu Rwanda uko bwakabaye, ariko iyo mikorere yadufasha kwibaza ikibazo cy’ingenzi kigira kiti: Ni ubuhe buryo buboneye twashyiraho mu makipe yacu kugira ngo abantu bayashyigikira bagire uruhare rufatika, rufite imiterere isobanutse mu buzima bwa club?

Premier League yasanze umuco wo gukunda football warashinze imizi mu Bwongereza
{Kuki Premier League yabaye kimwe mu bicuruzwa bya siporo bifite agaciro gakomeye ku isi?}
Hari impamvu nyinshi zirimo gushyiraho uburenganzira bwo kwerekana imikino kuri televiziyo no ku zindi mbuga, ishoramari, kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo, abakinnyi bakomeye, kwamamaza n’imiterere y’irushanwa.
Ariko hari ikintu cy’ingenzi tutagomba kwibagirwa: Premier League yubakiye ku muco w’umupira w’amaguru wari umaze imyaka myinshi warashinze imizi mu baturage bo mu Bwongereza.
Ubwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza yahinduraga imikorere ikava mu miterere n’imikorere y’icyahoze cyitwa First Division ikaba Premier League mu 1992, ntabwo yatangiriye ku gushaka abantu bazaza gukunda amakipe no gushyigikira icyerekezo cyayo gishya.
Abantu ba za clubs bari basanzwe bahari.
Club zari zisanzwe zifite amazina afite icyo asobanuye ku bantu, aho zishingiye, abafana baturuka ku ruhererekane rw’ibisekuru, indirimbo, imigenzo n’amateka biranga clubs yabo. Mu yandi magambo: Premier League ntiyabanje kubaka umuco wo gutuma abantu biyumva muri clubs zabo. Uwo muco yasanze uhari maze iwubakiraho.
Icyo Premier League yakoze ni ugushyiraho uburyo buhanitse bwo kubyaza uwo murage umusaruro w’ubucuruzi, cyane cyane binyuze mu kwerekana imikino ya shampiyona yo mu Bwongereza ku Isi yose.
Nk’uko ikigo cya Deloitte kibivuga, mu mwaka w’imikino wa 2024/25, amakipe yo muri Premier League yinjije yose hamwe akayabo ka miliyari 6,8 z’Amapawundi, hafi miliyari 9 z’Amadolari – aya mafaranga yaturutse ahanini ku masezerano y’uburenganzira bwo kwerekana imikino, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’amafaranga ava mu kugurisha amatike yo kureba imikino kuri stade.
Ubwo bukungu ntibushingiye ku rukundo rw’abafana gusa. Ariko umuco w’abafana wo gukunda umupira w’amaguru no kuba hafi ya clubs zabo bisobanura impamvu uwo musingi ukomeye w’abantu n’amakipe yabo wabaye imbarutso yafashije Premier League kubasha kubaka ubucuruzi bukomeye bwubakiye ku mupira w’amaguru.
Dore uko uruhererekane rwubaka umusingi ukomeye mu mupira w’amaguru ruteye:
-* Abantu bubaka umubano na club.
-* Uwo mubano ukabyara umuco.
-* Umuco ukabyara umurage.
-* Umurage ukabyara abafana bahoraho.
-* Abafana bakabyara amahirwe y’ubucuruzi.
Ni yo mpamvu igihugu gishaka guteza imbere ubucuruzi bwubakiye ku mupira w’amaguru kigomba kwitondera kudatangirira ku gushaka amafaranga aturuka muri football mbere yo kubaka umusingi ukomeye wa clubs n’umupira w’amaguru muri rusange.
Biragoye kubyaza umusaruro umupira w’amaguru umubano hagati ya club n’abantu bayiyumvamo utarabanje kubakwa.
umuco wa club yubakiye ku bantu si uw’Abanyaburayi gusa
Afurika na yo ifite ingero zigaragaza ko club ishobora kubaka umubano ukomeye n’abantu bayo.
Tanzania: Abafana nk’umuryango mugari wa club
Young Africans (Yanga) na Simba Sports Club ni ingero nziza z’uko club ishobora kuba umuryango ukomeye wubakiye ku bwinshi bw’abafana bayo.
Imiryango y’abafana b’aya makipe ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu, igahuza abantu kandi igatuma umubano wabo na club uba uw’ubuzima bwa buri munsi, atari uw’umunsi w’umukino gusa.
Uwo mubano watumye amakipe yombi abasha gukoresha neza umubare munini w’abafana bayo mu masezerano y’ubucuruzi, kwamamaza no kugurisha imyambaro n’ibindi bikoresho bya club.
Isomo twakuramo ku Rwanda si uko dukeneye abafana benshi gusa, ahubwo ni uko dukeneye uburyo butuma abafana bumva ko ari bamwe mu bagize club.

Maroc: Abafana bashobora kugira uruhare rukomeye
Raja Club Athletic itanga urundi rugero binyuze muri Parlement Rajaoui, aho abafana n’abanyamuryango bashobora kugira uruhare mu biganiro no mu buzima bw’inzego za club.
Tanzania itwereka imbaraga z’imiryango y’abafana; Raja ikatwereka uruhare rw’abafana mu buzima bwa club.
Ntabwo u Rwanda rukeneye gukopera imwe muri izi ngero uko yakabaye. Icy’ingenzi ni ugushaka uburyo buboneye bujyanye n’imiterere ya football yacu.
Umufana ntakwiye gufatwa nk’umuguzi gusa; ashobora kuba umunyamuryango ugira uruhare mu buzima bwa club.
Misiri: Club ishobora kuba urwego rugari
Al Ahly itanga urundi rugero rwa club irenze ikipe imwe y’umupira w’amaguru.
Al Ahly ni urwego rwa siporo rufite abanyamuryango, amashami atandukanye, amarerero, ibikorwa by’urubyiruko, football y’abagore n’indi mikino.
Ibi bitwereka ko ikipe ishobora kuba igice kimwe gusa cya club nini ifite umubano mugari n’abantu bayo.
Izi ngero zose twazikuramo irihe somo mu Rwanda?
Isomo ni uko nta buryo bumwe bwihariye bugaragaza ko ari bwo bwiza kurusha ubundi. Ahubwo icyo ingero zo mu Budage, u Bwongereza, Tanzania, Maroc, Misiri n’ahandi zitwereka ni uko zubatswe n’amateka n’imico bitandukanye. Ariko zose zikaba zihuriye ku ihame rimwe, ari ryo: Kugira ngo club y’umupira w’amaguru ikomere kandi itere imbere ikenera umubano w’abantu wubatse kandi uhoraho.
Uwo mubano ushobora kubakwa binyuze mu banyamuryango bafite uruhare mu miyoborere ya club, amashami y’abafana, ihuriro ry’abahoze bakinira club, amarerero, ubufatanye n’amashuri ndetse n’ibikorwa club ikorana n’abaturage mu rwego rwo guteza imbere agace club ibarizwamo.
Iyo club yitiriwe umujyi cyangwa akarere, tugomba kwibaza tuti: Ese abaturage bo muri ako karere bumva ko club ari iyabo koko, cyangwa club ibiyitirira izina gusa?
Kuba club yitiriwe akarere, igakinira muri ako karere cyangwa igahabwa inkunga n’inzego za Leta ntabwo bihita biyigira community club. Hagomba kubaho uburyo buzwi kandi busobanutse bugaragaza uko club ikorana n’abaturage n’inyungu rusange igeza ku baturage bayo.
Umubano hagati ya club n’abantu ntabwo wikora ahubwo ugomba kubakwa.
Ese kubaka clubs mu Rwanda byakorwa bite?
Hakenewe ko clubs zacu zishyiraho imikorere ituma uwo mubano wazo n’abaturage ukomera.
Byahera mu gushyiraho inzego z’abanyamuryango n’amatsinda y’abafana asobanutse, kubaka umubano uhamye n’amashuri, amarerero n’abahoze bakinira club, ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturage bagira aho bahurira na club bitari ku munsi w’umukino gusa.
Ariko kubaka uwo mubano ntibireba club gusa. Abafana na bo bakwiye kwigishwa no gufashwa gusobanukirwa uruhare n’inshingano bafite nk’abagize club n’abafatanyabikorwa bayo. Ntibakwiye kuba abantu baza gusa kureba no gushyigikira ikipe, ahubwo bakwiye kumva ko bafite uruhare mu kurinda amateka, indangagaciro n’umurage wa club, ndetse no kubaka umuco wa football wubakiye ku bwubahane n’inshingano.
Ibi byatuma dufata abafana nk’abafatanyabikorwa n’abarinzi b’umurage wa club, aho kubafata nk’abaguzi b’ibyo club itanga gusa.
Club ihagarariye akarere cyangwa umujyi na yo ikwiye kugira inshingano zisobanutse kandi zifatika ku baturage b’aho ibarizwa, kugira ngo umubano hagati yayo n’abo ihagarariye ube ushingiye ku bikorwa bisobanutse, aho kuba ku izina gusa.
Ibi ni byo byadufasha kubaka club aho kubaka ikipe gusa.
Mu rugendo rwo kubaka football ikomeye, ntitugomba kwibanda gusa kuri ibi: Club ifite izina? Ifite abakinnyi? Ifite imyambaro? Ifite konti ya banki?
Tugomba no kwibaza niba: Club yacu ifite aho ibarizwa? Ifite ikibuga cy’imyitozo na stade ikiniraho? Club izi abantu bayo? Izi uruhare bafite? Abantu bayiyumvamo? Abagize club bazi icyo bamariye club, kandi club izi icyo imariye abantu bayo?
Club yubakiye ku bantu ni yo ifite amahirwe yo kubaho igihe kirekire
Muri club, abakinnyi baraza bakagenda. Abatoza barahinduka. Abayobozi barasimburwa. Abaterankunga na bo barahinduka.
Ariko abantu muri rusange ni bo batuma umurage wa club ukomeza kubaho.
Club yubakiye ku bantu bayo (fanbase) ituma umubyeyi akundisha umwana we club. Uwahoze ayikinira akagaruka gusangiza abana bo muri academy amateka yayo. Umufana mukuru akigisha abakiri bato indirimbo n’imigenzo ya club. Ishuri ryo muri ako gace rikaba aho umukinnyi w’ejo hazaza arererwa, ndetse hakavamo n’umufana w’ejo hazaza.
Uru ruhererekane ni rwo rwubaka umurage ukomeye kandi urambye.
Ni rwo rutuma club iba urwego rwabayeho mu bihe byashize, ruhari uyu munsi kandi ruzakomeza kubaho mu gihe kizaza.
Ni yo mpamvu tugomba kumenya itandukaniro riri hagati ya club n’ikipe:
Ikipe ni iy’igihe gito. Club yubakiye ku bisekuru by’abayikunda bagenda bahererekanya urwo rukundo uko ibihe bisimburana.
Kubaka club yubahiriza amategeko kandi ishaka intsinzi
Ariko kuba club yubakiye ku bantu no ku murage wayo bisaba n’ikindi kintu: Intsinzi igomba kujyana n’ubunyangamugayo mu mikorere n’imyitwarire ya club, ndetse no kubahiriza amategeko agenga amarushanwa.
Urubanza rwa Manchester City na Premier League rutanga urugero rugaragaza impamvu iyi ngingo ari ingenzi, cyane cyane mu bijyanye no guhuza ubucuruzi n’amakipe y’umupira w’amaguru.
Ku wa 29 Nzeri 2026, Komisiyo yigenga yasanze Manchester City ihamwa n’ibirego byose birebana no guca ku ruhande amategeko agenga uburyo imari ya clubs zo muri Premier League ikoreshwa – ibintu byakozwe mu gihe cy’imyaka igera ku icyenda, kuva mu 2009/10 kugeza muri 2017/18, ndetse n’ibindi birego birebana no kwanga nkana gufasha akanama k’iperereza gukora akazi karyo nta mananiza.
Komisiyo yasanze muri icyo gihe Manchester City yarakoresheje amasezerano y’ubucuruzi y’amahimbano, yari agamije gutuma amafaranga yinjira mu mutungo wa Manchester City agaragara nk’aho ari menshi kurusha ayagombaga kwinjiramo, bityo bigatuma ibasha gukoresha amafaranga aruta kure ayo yinjiza.
Komisiyo yavuze ko ingaruka z’iyo mikorere zatumye Manchester City ibasha gutubura umutungo wayo ugera kuri miliyoni zirenga 900 z’Amapawundi, ibintu byatumye ishobora gukora ibikorwa byinshi binyuranye, birimo kugura abakinnyi no kubaha imishahara yo hejuru cyane, ibyo bikaba bifitanye isano no kubasha gutwara ibikombe byinshi binyuze muri ubwo buriganya.
Kugeza ubu, Manchester City ikomeje guhakana ibyo birego ariko nihamwa n’ibyaha ku buryo budasubirwaho, biteganijwe ko izahabwa ibihano bikomeye cyane bishobora kuyigiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Isomo ku bijyanye n’ibibazo bya Manchester City ni ukureba icyo ibi bitwigisha ku bijyanye no kubaka club nk’urwego ishingiye ku ndangagaciro kandi yubaha amategeko n’uko ubucuruzi bushingiye ku mupira w’amaguru bukorwa hatabayeho kutubahiriza amategeko agenga amarushanwa.
Iyo amategeko agenga imari n’imiyoborere afashwe nk’inzitizi zigomba kurengwaho kugira ngo club igere ku ntsinzi yihuse, ingaruka zishobora kurenga ibibera mu kibuga. Ibikombe bishobora gutwarwa mu myaka mike, ariko izina rya club, icyizere abantu bayigirira ndetse n’umurage wayo bishobora kwangirika bikomeye, bikagira n’ingaruka ku miterere n’imikorere ya club mu gihe kirekire.
Ni yo mpamvu gushaka intsinzi bidakwiye kuba impamvu yo gusenya indangagaciro, imiterere n’imibanire myiza ya club n’abantu bayo. Ahubwo amategeko n’imiyoborere myiza bigomba gufatwa nk’inkingi za mwamba, kuko ari bimwe mu byubaka club ishobora gutsinda, ikizerwa kandi ikagira umurage uramba.

Kugira ngo football ibe igicuruzwa nyacyo, igomba gushingira ku bantu
Ibi biduha igisubizo twari twibajije mu nyandiko (Ese ikipe y’umupira w’amaguru itandukanira he na club y’umupira w’amaguru) nakoze mu minsi ishize aho navugaga ku kibazo cyo kumenya niba football ari community cyangwa commodity.
Football iba igicuruzwa gikomeye iyo yabanje kuba umuryango ufite icyo usobanuye ku bantu bayikunda.
Isomo rya Premier League rirabyerekana: Ubucuruzi bwayo bwubakiye kuri clubs zari zisanzwe zifite aho zishingiye, abantu bazikunda, amateka, imigenzo, stade n’ibisekuru by’abafana.
Ni yo mpamvu isomo ku Rwanda atari uko tugomba gusa kumenya gucuruza football neza, ahubwo tugomba kubanza kubaka clubs z’umupira w’amaguru neza.
Kuko igicuruzwa kigurwa kigomba kugira umusingi ukomeye: Abantu bubaka club, Club ikubaka umuco, umuco ukabyara abafana, abafana bakabyara amahirwe y’ubucuruzi.
Iyo ubucuruzi bumaze gukura, amafaranga akwiye kongera gushorwa muri football kugira ngo urwego rwayo rurusheho gukomera no kuramba – ibi bigomba kuba mu ntego z’ibanze za Rwanda Premier League, kuko inyungu zigiye gusa mu bashoramari ntabwo byafasha iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru wacu.
Iyo dushaka kubaka ubucuruzi bwa football tutarabanje kubaka clubs zifite icyo zisobanuye n’umubano nyawo n’abantu bazo, dushobora kugira amakipe, amarushanwa na za stade, ariko tukabura urwego rwimbitse rutuma football iba igice gikomeye cy’umuco w’umupira w’amaguru mu bantu.
Ikindi tugomba kwibuka ni uko uyu muco wo kubakira umupira w’amaguru ku bantu atari mushya mu Rwanda.
Kuva kera byari bisanzwe biri mu muco wa football yacu, mbere y’uko tugenda tubitakaza.
Nk’uko nabigarutseho mu nyandiko y’ubushize, ubwo navugaga ku mateka y’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabayeho bwa mbere, ayo makipe yubakwaga hashingiwe ku isano afitanye n’abaturage bo mu duce yakomokagamo, ndetse n’umuco n’imigenzo by’u Rwanda rw’icyo gihe.
Abakinnyi benshi batoranywaga muri ayo makipe babaga baranyuze mu Itorero ry’u Rwanda, bigatuma amakipe yabayeho bwa mbere y’umupira w’amaguru agira umwihariko: Ntiyari ashingiye ku mukino gusa, ahubwo yanahuzaga abaturage b’aho yakomokaga n’Abanyarwanda muri rusange.
Ni ukuvuga ko, kuva mu ntangiriro, umupira w’amaguru wacu wari ufite umusingi w’abantu, aho amakipe atari ahantu ho gukinira gusa, ahubwo yari n’igice cy’ubuzima, umuco n’imibanire y’abaturage.
Ni yo mpamvu tugomba kongera kubaka ibyo twigeze kugira: Uruhare rw’abantu mu makipe yacu.
Abafana ntibagomba gufatwa nk’abakiliya gusa, ahubwo bagomba gufatwa nk’abafatanyabikorwa, kuko ari bamwe mu bantu batuma club ikomera kandi ikabaho igihe kirekire.
Umupira w’amaguru ushingiye ku mukino umara iminota 90 gusa. Naho umupira w’amaguru wubakiye kuri club ni ubuzima bw’abantu bukomeza kubaho ibisekuru birebire.
Murangwa Eric Eugène ni umunyabigwi w’umupira w’amaguru wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’. Uyu munsi ayobora Ishyirahamwe ry’abakiniye Ikipe y’Igihugu n’abakinnye mu Cyiciro cya Mbere [FAPA].





Ibitekerezo 0