Esenu uri iwabo muri Uganda afite amasezerano azarangira tariki 30 Mutarama 2024. Ajya gusubira iwabo yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga kumuha amasezerano y’amezi atandatu asigaye ngo shampiyona irangire.
Uyu Rutahizamu yifuzaga ko kuri ayo mezi atandatu Rayon Sports yamwishyura miliyoni 6,8 Frw, mu gihe Murera itabikozwa.
Rayon Sports yo yari ihagaze kuri miliyoni 4Frw yifuzaga ku muha ajyanye n’amasezerano n’ibihumbi 600 Frw y’umushahara, avuye ku bihumbi 500 Frw uyu Rutahizamu asanzwe ahembwa ku kwezi.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko abakinnyi ba Rayon Sports bakunze cyane imikinire ya Rutahizamu Alsény Camara Agogo, kurusha iya Esenu ndetse basaba Ubuyobozi kumuha amasezerano y’imyaka ibiri avuye ku mezi atandatu yari yahawe ubwo yerekanwaga tariki 7 Ukuboza 2023.
Hari amakuru yemeza ko Musa Esenu afite amakipe amwifuza ku Mugabane wa Aziya nyuma yo kwitwara neza mu mpera z’igice kibanza cya Shampiyona y’uyu mwak,a ari na yo mpamvu atashyize imbaraga nyinshi mu biganiro na Rayon Sports.
Uyu rutahizamu uri mu bo Rayon Sports igenderaho, yatsinze ibitego 13 mu Shampiyona mu mwaka we wa mbere, mu gice kibanza cya Shampiyona y’uyu mwaka yatsinze ibitego bine mu mikino umunani yakinnye, aho akurikira Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga watsinze bitanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!