Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ndetse ukurikinwa n’abafana ibihumbi 70.176, bari muri Dallas Stadium.
Bidatinze ku munota wa 22 Espagne yabonye igitego cya mbere giturutse kuri penaliti yatewe neza na Mikel Oyarzabal, nyuma y’ikosa Lucas Digne yakoreye Lamine Yamal.
Igitego cya kabiri muri uyu mukino cyabonetse mu gice cya kabiri ku munota wa 58, cyinjizwa na Pedro Porro nyuma yo guhererekanya neza na Dani Olmo.
Muri uyu mukino abafana bavugirije induru Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, ubwo yagaragaraga ku nyakiramushusho zo muri Stade.
Uyu mugabo yavugishije benshi mu Gikombe cy’Isi kubera ibyemezo bitandukanye akomeje kugaragaza, by’umwihariko ikarita itukura yasubikiwe Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari ukongera umubare w’amakipe akina irushanwa akava kuri 48 akagera kuri 64, gushyiraho iminota itandatu yo kunywa amazi muri buri mukino, kongera akaruhuko k’igice cya mbere ku mukino wa nyuma w’irushanwa kakagera ku minota 30 kavuye kuri 15, n’ibindi.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yanditse amateka yo kuba umutoza wa mbere utoje imikino myinshi mu Gikombe cy’Isi, aho yatoje umukino wa 26, atambuka ku Mudage Helmut Schön watoje imikino 25.
Mikel Oyarzabal yageze ku gahigo ko kuba mu bakinnyi batsindiye Espagne ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi. Agahuriyeho na Emilio Butragueño wabikoze mu 1986 na David Villa wabikoze mu 2010.
Rutahizamu Lamine Yamal amaze gutsinda Kylian Mbappé muri buri mukino wo gukuranwamo bahuriyemo kuva uyu Mufaransa yagera muri Real Madrid.
Yamutsinze ibitego 2-1 muri Euro 2024, amutsinda ibitego 5-2 ubwo FC Barcelone yatsindaga Real Madrid muri Supercopa de España ya 2025, ndetse na Copa del Rey ubwo FC Barcelone yatsindaga Real Madrid ibitego 3-2.
Imikino 12 Lamine Yamal amaze gukina yabanje mu kibuga muri Espagne yose yarayitsinze, yaba mu Gikombe cy’Isi cyangwa Euro.
Undi mukino wa 1/2 uzahuza u Bwongereza na Argentine ku wa Gatatu guhera Saa 21:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!