00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yigaranzuye Argentine ku gasongero, Amavubi ntiyanyeganyega ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2026 saa 08:30
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Espagne, La Roja, yafashe umwanya wa mbere ku Isi nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabaye ku wa 19 Nyakanga.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rishyira ahagaragara nyuma y’imikino iba yabaye.

Ni urutonde rwabayemo impinduka, cyane ku makipe yakinnye Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu gihe andi menshi yagumye mu myanya yayo.

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi yasubiye ku mwanya wa mbere yaherukagaho muri Werurwe uyu mwaka, iwambura Argentine yagiye ku wa kabiri mu gihe Mexique iri mu bihugu byakiriye irushanwa ikaviramo muri 1/8, yasubiye mu makipe 10 ya mbere bwa mbere kuva mu 2022.

La Roja ifite amanota 1995,8 ikurikiwe na Albiceleste ya Argentine ifite amanota 1970,3 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Les Bleus y’u Bufaransa n’amanota 1948,9 naho Three Lions y’u Bwongereza ikaba iya kane n’amanota 1922,8.

Imikino 105 FIFA yabaze irimo 104 y’Igikombe cy’Isi yasize Brésil izamutse umwanya umwe iba iya gatanu, Maroc izamuka umwe iba iya gatandatu, Portugal iba iya karindwi itakaje imyanya ibiri, u Bubiligi buba ubwa munani buzamutse umwanya umwe.

Ni mu gihe u Buholandi bwabaye ubwa cyenda bumanutse umwanya umwe, Mexique iba iya 10 izamutse imyanya ine, isubira muri icyo cyiciro yaherukagamo muri Werurwe 2022 naho u Budage bwageze ku mwanya wa 12 nyuma yo gusubira inyuma imyanya ibiri.

Ibindi bihugu byari muri 48 byakinnye Igikombe cy’Isi, byazamutse ku rutonde ni u Busuwisi bwabaye ubwa 15 buzamutse imyanya itanu, Norvège yabaye iya 19 izamutse imyanya 12, Misiri yabaye iya 24 izamutse imyanya itanu, Paraguay yabaye iya 34 izamutse imyanya irindwi, RDC yabaye iya 41 izamutse imyanya itanu, Afurika y’Epfo yabaye iya 54 izamutse imyanya itandatu na Ghana yabaye yabaye iya 65 izamutse imyanya umunani.

Mu bihugu byasubiye inyuma nyuma yo kwitwara nabi harimo Turikiya yatakaje imyanya itanu ikaba iya 27, Koreya y’Epfo yabaye iya 32 itakaje imyanya irindwi, Panama ya 44 yatakaje imyanya 10, Repubulika ya Tchèque ya 48 nyuma yo gusubira inyuma imyanya umunani.

Ni mu gihe Tunisia ari icyo gihugu cyatakaje imyanya myinshi (12) kiba icya 57, Ouzbekistan iba iya 60 itakaje imyanya 10, Chili iba iya 49 izamutse imyanya ibiri naho Peru iba iya 50 izamutse imanya ibiri.

Mu makipe 50 ya mbere ku Isi, u Burayi (UEFA) bwagumanyemo 25 nk’uko byari bisanzwe, CAF yatakajemo igihugu kimwe isigarana umunani, AFC itakaza kimwe isigarana bine, CONCACAF igumana bine mu gihe OFC n’ubundi nta gihugu yari ifitemo ugereranyije n’urutonde rwari rwatangajwe mbere gato y’uko Igikombe cy’Isi gitangira.

Mu bindi bihugu imyanya yabyo itahindutse kubera ko nta mikino byakinnye harimo u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 128 n’amanota 1126,6.

Urutonde rutaha rwa FIFA ruzashyirwa ahagaragara ku wa 7 Ukwakira 2026.

Espagne yayoboye urutonde rwa FIFA nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Isi cya 2026
Amavubi ari mu makipe yagumye ku myanya yari asanzweho
Maroc yageze ku mwanya wa gatandatu ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages