Ibibazo by’ubukene mu makipe yo mu Rwanda bikomeje kwiganza, nyuma ya Miroplast FC abakinnyi bivumbuye bakanga gukina igaterwa mpaga na Rayon Sports; Sunrise FC banze kwitabira imyitozo kubera kudahembwa no muri Espoir FC y’i Rusizi bamwe barigumuye.
Abakinnyi bari bijejwe n’ubuyobozi ko bazahabwa imishahara baberewemo nyuma y’umukino wa Mukura VS wabaye tariki 27 Gicurasi 2018 bakanawutsinda, ariko kuva ubwo kubona umuyobozi ubazanira inkuru nziza byabaye umugani.
Mu kugaragaza uburakari, bamwe banze kwitabira imyitozo haboneka batanu gusa. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bigoye gusubira mu kibuga niba ikibazo cyabo kidakemutse.
Umwe yagize ati "Twebwe dufite imiryango dufasha, abandi bafite ingo n’abana kandi nta kandi kazi tugira, dukina umupira. Nibataduhemba ntabwo tuzagaruka mu kibuga.’’
Umutoza wa Espoir FC, Okoko Godefroid, yasabye abakinnyi kwihangana bagakina kuko bataje ibyo bakoze mu mwaka wose byaba bipfuye busa.
Yagize ati “Icyo nabwira abakinnyi ni ukugira umutima wa kigabo bakaza ku kibuga. Nibaze kuko abakinnyi ntabwo ari abo mu gihe ikipe imeze neza gusa, ubu nibwo ibakeneye cyane kandi ni iyabo.Tugomba kwihangana tukaza tugakorera ikipe kandi tugashyiramo imbaraga tugashyigikira ibyo tumaze kugeraho. Bitari ibyo, ibyo twakoze byaba impfabusa.’’
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Kankindi Léoncie, yatangaje ko iki kibazo bari kugitekerezaho kuko amafaranga y’ingengo y’imari yarangiye bakaba bateganya kubishyura ku y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga 2018.
Yagize ati “Iki kibazo turi kugitekerezaho. Mu by’ukuri ubushobozi bwabaye buke, kuko ingengo y’imari yarangiye ariko tuzabahemba n’ibirarane byose muri Nyakanga. Ubu turabasaba kwihangana.”
Mu gihe bivugwa ko abakinnyi bemerewe guhembwa ukwezi kumwe, Kankindi yasabye abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi bakayishyigikira kugira ngo ikomeze gushaka amanota ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.
Kugera ku munsi 25 wa shampiyona, Espoir Fc iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27 ikaba igomba kwakira Amagaju FC mu mukino utaha, mbere yo gusura Musanze FC, ikazakira Rayon Sports, igasura Miroplast FC ikazasoza umwaka yakira APR FC.



















TANGA IGITEKEREZO