Aba bakinnyi ni Umunyezamu Niyongira Patience, Myugariro Mugabo Emmy ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo na Nyandwi Jérôme ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso.
Aba bose bahagaritswe n’Umutoza Niyonkuru Gustave abashinja kutumva inama yabahaye mu mukino w’Umunsi wa 21 Espoir FC yatsinzwemo na Marines FC ibitego 4-0, hari tariki 26 Gashyantare 2023 kuri Stade Umuganda.
Muri uyu mukino, Umunyezamu Niyongira Patience yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa kabiri gusa nyuma yo gufatira umupira hanze y’urubuga rw’amahina, asimburwa na Rukundo Muhammad. Ngo iyi karita yababaje cyane umutoza Niyonkuru.
Abandi bakinnyi ni Mugabo Emmy na Nyandwi Jérôme bashinjwa kutumva inama z'umutoza. Aba Niyonkuru abashinja ko mu mukino batsinzwemo na Marines FC hari ibyo yabatumye gukina bo bagakora ibitandukanye.
Nyuma y’iki cyemezo, aba bakinnyi bahagaritswe no mu myitozo ngo babanze bitekerezeho kugeza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki 7 Werurwe 2023. Bisobanuye ko bashobora gusiba umukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona Espoir FC izasuramo AS Kigali tariki 5 Werurwe 2023.
Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 11 mu mikino 21, ifite umwenda w’ibitego 25.








Ibitekerezo 0