00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia iheruka gutsinda u Rwanda mu 2013 yahigiye kurupfubiriza inzozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 November 2017 saa 11:38
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia iheruka gutsinda u Rwanda mu 2013 yahigiye kurusubira mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ugomba kubera i Addis Ababa.

Amavubi y’u Rwanda agomba gucakirana na Walias ya Ethiopia kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 mu mukino ubanza wo gushaka igihugu kigomba gusimbura Misiri mu kwitabira CHAN 2018 izabera muri Maroc mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 12 Ugushyingo.

Kuva mu 2010 aya makipe amaze guhura inshuro enye, muri zo u Rwanda rwatsinze eshatu harimo umukino wa gicuti wo muri Gicurasi 2015 rwatsinze 3-1 n’umukino wa CECAFA tariki 22 Ugushyingo 2015 rwatsinze 1-0; uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu 2013, ubanza rwatsinzwe 1-0 i Addis Ababa, uwo kwishyura i Kigali narwo rutsinda 1-0.

Nubwo Ethiopia itagize imyiteguro myiza mbere y’umukino w’Amavubi yari yabanje gusaba CAF ko wasubikwa ariko igaterwa utwatsi byatumye itangira imyitozo kuwa Kane, umutoza wayo Ashenafi Bekele atangaza ko biteguye gutsinda byanze bikunze bakegukana itike ya CHAN bayikuye ku Rwanda.

Aganira na Soccer Ethiopia yagize ati “Twatangiye imyitozo dukererewe ariko si impamvu zatuma tutitwara neza. Ikipe y’u Rwanda ni ikipe nziza, ifite abakinnyi bakiri bato ariko natwe dufite ubushobozi bwo kuyitsinda no kuyisezerera kandi nizo ntego zacu.”

Ethiopia yabuze bamwe mu bakinnyi yari yahamagaye bakagira ibibazo by’imvune barimo rutahizamu ukomeye cyane Salahdin Said ndetse washyizwe ku rutonde na CAF rw’abakinnyi 30 bazatorwamo uwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bakina kuri uyu mugabane, akaba asanzwe akinira Kidus Giorgis. Uyu mukinnyi yayitsindiye ibitego birindwi mu mikino ya CAF Champions League.

Uretse uyu, iyi kipe yanavunikishije Gadissa Mebrate nawe ukinira Kidus Giorgis; izaba itanafite Surafel Dagnachew na Dawa Hotessa basanzwe bakinira Adama Ketema kubera ko mu gihe umutoza yahamagaraga abakinnyi azifashisha, aba bari barajyanye n’ikipe yabo ahitwa Woldia basanga kuvayo byafata igihe kinini kandi umwanya wo kwitegura ari muto.

Mu gihe Ethiopia ihiga kwihimura ku Rwanda, Antoine Hey n’abakinnyi ayoboye bageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu nabo bajyanye intego yo gutsinda, byakwanga bagashaka igitego cyo hanze akazi gasigaye bakazarangirizwa imbere y’abafana ku Cyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura I Kigali.

Igihugu kizitwara neza hagati y’ibi byombi kizahita cyuzuza umubare w’ibihugu 16 bigomba kuzitabira CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva muri Mutarama.

Irushanwa riheruka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa na Congo Kinshasa yari yanasezereye Amavubi muri ¼.

Ethiopia yatangiye imyitozo kuwa Kane yahize gutsinda u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages