Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwari bubereyemo imyenda y’amezi abiri abakinnyi ndetse bwabahembye kumwe ku wa Gatatu, tariki 29 Werurwe 2023.
Mbere y’uko bubahemba, Ubuyobozi bubonye hari abakinnyi b’abanyamahanga bashobora gukomererwa n’imibereho yo kumara amezi abiri nta mushara bwafashe icyemezo cyo kubaha ibihumbi 50 Frw kuri buri umwe baba bifashisha mu gihe umushahara utaraboneka. Ibi ni nako byagenze kuko Abayisilamu byari biteganyijwe ko bayahabwa ngo batangire neza Igisibo cya Ramadhan n’ubwo umushara w’ukwezi kumwe wahise uboneka.
Ubwo Abanyarwanda bamenyaga ibi byarabarakaje cyane, kugera ubwo ku wa Kane, tariki 30 Werurwe 2023, abanyamahanga babyukiye mu myitozo ku kibuga kiri inyuma ya Stade Umuganda Abanyarwanda ntibayikandagiramo.
Ku wa Kane tariki 30 Werurwe, ubwo abatoza babwirwaga ko abakinnyi babo baraye bahembwe ukwezi kumwe muri abiri, bagize icyizere ko bari bwitabire imyitozo, ubwo bazaga kuyikoresha bababuze ku kibuga gusa baje kumenya ko abanyamahanga bari gukorera ku kibuga kiri inyuma ya Stade Umuganda babasangayo.
Aba ntibari bonyine kuko bakoreraga imyitozo mu Ikipe yitwa ’P. Square’ isanzwe ikorerwamo n’abakinnyi baturutse imihanda yose ndetse n’abadafite amakipe bahurira mu Mujyi wa Rubavu.
Umutoza Bizumuremyi Radjab yabasabye ko nyuma y’imyitozo baza bagahurira mu rwambariro ruto rw’ikibuga cy’imyitozo.
Nyuma y’imyitozo aba abanyamahanga n’Abanyarwanda bake bari bicaye hanze y’ikibuga bagiye mu nama yo kwiga uburyo basubukura imyitozo nk’ikipe muri rusange.
Bizumuremyi yabasezeranyije ko ubwo bahawe ukwezi kumwe bakwihangana agasigara abishyuriza ukundi na ko kwarangiye ku wa Kane, tariki 30 Werurwe 2023.
Mu batarishimiye iyi myitozo yo ku wa Kane, harimo Nyirinkindi Saleh ukina ku mpande imbere, yumvikanaga mu nama avuga mu ijwi ryongorera amagambo yuzuye uburakari yerekana ko abanyamahanga bagambaniye ikipe yose yari yarafashe umwanzuro wo kudakora imyitozo mu gihe cyose ubuyobozi butarabagemba amezi abiri. Yinubiye kandi ubuyobozi bw’ikipe bushyira imbere abanyamahanga bukabarutisha Abanyarwanda.
Ibi abanyamahanga barabyumvise maze ba rutahizamu bakomoka kuri Ghana, Muniru Abdul Rahman na Sumaila Moro bakubita Nyirinkindi ndetse bamusohora hanze y’urwambariro bamuhondagurira imbere y’Umutoza Bizumuremyi n’abakinnyi bari mu myitozo ya P. Square.
Nyuma y’iyi nama yari ivanze n’imirwano, abakinnyi bemereye umutoza gutangira imyitozo ndetse babyukiye mu yo ku wa Gatanu.
Nyuma y’iyi nama, Bizumuremyi yabwiye ubuyobozi ko aba basore babiri Muniru na Moro bagomba guhanwa kuko bamusuzuguye bakarwanira mu nama ayoboye.
Mu myitozo y’uyu munsi ku wa Gatanu, Muniru na Moro bageze mu myitozo umutoza abicaza hanze ndetse kuri ubu bategereje ibihano bahabwa.
Etincelles FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, tariki 2 Mata 2023 mu mukino w’umunsi wa 24. Iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 34 ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC n’amanota 49 ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 47.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!