Aba bakinnyi bombi bari mu bashakishijwe nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’Ikipe n’Akarere ndetse n’Intara y’Uburengerazuba mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cyo kubaka ikipe, cyatumye umutoza Bizumuremyi Radjab ajya ku ruhande ntiyatoza umukino wa Shampiyona iyi kipe yatsinzwemo ibitego 2-1.
Arakaza Mac Arthur w’imyaka 29 ni umunyezamu uzwi cyane muri aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba kuko yakiniye amakipe akomeye uhereye ku Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Flambeau de l’Est na Vital’O z’iwabo.
Hari kandi SC Villa yo muri Uganda, Kaka mega Homeboyz yo muri Kenya na Lusaka Dynamos yo muri Zambia ndetse na Geita Gold yo muri Tanzania ari nayo aherukamo umwaka ushize. Kuri ubu mu gice kibanza cya Shampiyona y’uyu mwaka nta kipe yari afite.
Rutahizamu w’Umunya-Tanzania, Ditram Nchimbi usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yaciye mu makipe y’iwabo nka Mbeya City, Azam FC, Polisi na Young SC ndetse na Geita Gold. Akaba yari amaze umwaka adakina.
Nyuma y’uko Etincelles FC itsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0, yahise yisanga ku mwanya wa 15 n’amanota 17, aho irusha Etoile de l’Est ya nyuma amanota atanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!