Ndjoumekou w’imyaka 23, wageze muri Gasogi United avuye muri Union Sportive de Douala y’iwabo muri Cameroun, yari amaze gukina umwaka umwe n’igice ku masezerano y’imyaka ibiri yasinye. Uyu rutahizamu yirukanywe ku mpera y’igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2023/2024.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yari aherutse kuvuga ko umusaruro mubi ikipe yagize hari abagomba kuwuzira nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 4-2 tariki 9 Ukuboza 2023.
Yagize ati “Urabona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi udashobora gutekereza. Ukabona abantu bajya gusimbuza, umukino bakawurekura ubibona. Ibi hari ugomba kubizira."
KNC yavuze ko hari abandi bakinnyi bagomba gusezererwa ndetse hakanagurwa abashya kugira ngo ikipe ikomeze yiyubake ku buryo ishobora guhatana mu Gikombe cyAmahoro na Shampiyona.
Nubwo batandukanye ariko amasezerano ya Gasogi United na Ndjoumekou, ateganya ko mu mafaranga azagurwa hazakurwaho agomba guhabwa iyi kipe yakiniraga mbere yo kwerekwa umuryango.
Etincelles FC irifuza Maxwell Ndjoumekou ngo imusimbuze Umunya-Nigeria, Samson Irokan Ikechukwu wari wahawe igeragezwa ry’igice kibanza cya Shampiyona ariko birangira asezerewe nyuma yo kudatsinda igitego na kimwe mu mikino irindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!