00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles FC izengerejwe n’ibibazo by’amikoro, Perezida ashobora kwegura

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 12 January 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yugarijwe n’ibibazo by’amikoro aho itarafata icyemezo niba izerekeza mu mujyi wa Kigali gukina na Gorilla FC umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona mu gihe Perezida wa yo Ndagijimana Enock ateganya kwegura.

Etincelles FC ni imwe mu makipe afite ingengo y’imari nto muri Shampiyona, byatumye isoza igice cya Mbere cya Shampiyona afite ibibazo by’ubukungu dore ko yagenewe n’akarere ka Rubavu miliyoni 120 Frw gusa mu mwaka wose wa Shampiyona.

Mu gice kibanza cya Shampiyona iki Kipe yarangije imikino 15 iri ku mwanya wa 13 n’amanota 17, aho yarushaga Etoile de l’Est ya nyuma amanota arindwi gusa.

Etincelles FC iza ku mwanya wa karindwi mu makipe yabonye amanota menshi ku kibuga cyayo na 14 mu mikino umunani, aho irusha APR FC inota rimwe mu mikino irindwi ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakiniye iwayo.

Ku rutonde ruyobowe na Police FC yasaruye amanota 19 yose ku mikino ingana nk’iyo yakiriye kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri ubu abakinnyi ba Etincelles FC ntibarahembwa ukwezi k’Ukuboza uretse ko icyo atari cyo kibazo gikomeye, ahubwo ikibazo kiri hagati y’Akarete na Komite iyoboye iyi Kipe iyibowe na Perezida Ndagijimana Enock.

Ndagijimana yatangiranye Shapiyona y’umwaka ushize na Komite yuzuye, ariko igenda igabanuka umunsi ku wundi kubera guhunga ibibazo byagongaga ikipe. Kuri ubu hasigaye abayobozi babiri gusa aribo Perezida Ndagijimana Enock na Visi Perezida, Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite.

Mu nama yahuje Akarere ka Rubavu na Komite y’Ikipe mbere gato y’uko uyu mwaka wa Shampiyona utangira, Akarere kemeye kuzatanga amafaranga ariko akazaba ayo kwishyura imishahara mu gihe andi Komite igomba kuyishakamo.

Ku Ikipe yo mu cyiciro cya mbere ikenera kubaho umunsi ku wundi uwo ari we wese mu Ikipe iyo agize ikibazo areba Perezida Ndagijimana na we agatanga amafaranga yizeye kuzayasubizwa.

Kuri ubu Perezida Ndagijimana umaze gutanga miliyoni 21 Frw uyu mwaka, ategereje kuyasubizwa n’ubwo iyo agiye kuyishyuza ku Karere, ngo abwirwa ko azayishyurwa na Etincelles FC kandi nta gikorwa na kimwe kibyara inyungu iyi Kipe ifite.

Uretse kuba Ikipe itarahemba abakozi bayo ukwezi gushize, n’abakinnyi baje mu igeragezwa barimo Abarundi n’Abanye-Congo ntibarishyurwa amafaranga yo gusinya amasezerano bishobora kuviramo Ikipe kubabura.

Kugeza ubu Ubuyobozi bwa Etincelles FC ntiburamenya niba buzajya gukina umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona iyi Kipe yambara umutuku n’umweru iri bwakirwemo na Gorilla FC kuwa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Byatumye Perezida wayo kuri uyu wa Gatanu abyukira ku biro by’Akarere gushaka amafaranga ari bukoreshwe mu rugendo no gutegura uyu mukino.

Amakuru IGIHE ikesha umwe mu nshuti za hafi za Perezida Ndagijimana Enock n’uko ateganya kwegura nyuma y’uko umutwaro wo kuyobora no gutunga Etincelles FC umuremereye kandi Akarere ka Rubavu kakaba karamutereranye ndetse n’abandi bafatanyije kuyiyobora bakaba baramutaye bakagenda.

Igisubizo kiri buve mu nama Ndagijimana Enock ari n’Ubuyobozi n’ubw’Akarere ka Rubavu ni cyo kiri bwemeze niba Etincelles FC izitabira umukino wa Gorilla FC cyangwa iri buterwe mpaga ndetse inatange umucyo ku hazaza ha Perezida ku buyobozi bw’Ikipe.

Etincelles FC yatewe mpaga ku mukino w’umunsi wa gatandatu yagombaga kwakiramo Musanze FC nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku kibuga.

Mu busanzwe umukino ukomeye Etincelles FC yakiriye kuri Stade Umuganda yishyuza ku muryango amafaranga ari hagati ya Miliyoni 6 Frw na 8 Frw. Iyi mikino iba ari iya Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Police FC irebwa n’abafana bagereranyije.

Iyi mikino yose Etincelles FC yayakiriye mu gice kibanza cya Shampiyona ku buryo mu gice cya kabiri izasura aya makipe yose maze yakire amakipe adakunzwe n’abafana nk’imwe mu mpamvu ituma Perezida wayo atakaza icyizere cyo kuzabona amafaranga adaturutse mu Karere.

Ndagijimana Enock yatorewe kuyobora Etincelles FC muri Gashyantare 2022 asimbuye Hitayezu Dirigeant wari watorewe izi nshingano muri Kamena 2020.

Etincelles FC yashinzwe mu 1978, yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 1988 ari na cyo gikombe rukumbi ifite.

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock ashobora kwegura kubera ibibazo by'amikoro biremereye ikipe
Etincelles FC ntiramenya niba iri bukine umukino w'umunsi wa 16 iri bwakirwemo na Gorilla FC kuri Pelé Stadium mu gihe Perezida w'Ikipe yagiye guhura n'Ubuyobozi bw'Akarere ngo bugire icyo bukore mu maguru mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages