Mu bikubiye muri aya masezerano biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere iyi kipe izahabwa inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, azajya yiyongeraho miliyoni imwe buri mwaka.
Iyi ntambwe yatewe na Etincelles FC, ikipe ifite amateka yihariye yo kurerera amakipe menshi yo mu Rwanda, ishobora kuyibera igisubizo kirambye ku bibazo yahuraga na byo birimo n’icy’amikoro.
Umuyobozi wa Etincelles FC, Nsabimana Mvano Etienne, yavuze ko uyu muterankunga aje kuziba icyuho kirimo gukemura ikibazo cy’agahimbazamushyi gahabwa abakinnyi.
Yagize ati “Uyu muterankunga aje kudufasha byinshi kuko Akarere ka Rubavu kagenera ikipe ye Etincelles miliyoni 80 mu gihe tuba dukeneye miliyoni 132. Kugira ngo aya mafaranga aboneke twashakishaga mu bakunzi ba Etincelles n’amafaranga dukura ku bibuga ngo tubashe kubona ingengo y’imari yuzuye.”
Mvano yavuze ko ibi bibahaye imbaraga zo kongera kubaka Etincelles FC ikomeye nk’uko byahoze mu mwaka wa 1988 ubwo yatwaraga igikombe cy’Amahoro.
Umuyobozi wa Sosiyete ya Feza Bet, Safari Kizito, yavuze ko iyi nkunga izajya yiyongera bitewe n’uko ikipe izajya iba yitwaye mu marushanwa atandukanye.
Yagize ati “Niza mu makipe atanu ya mbere hari miliyoni eshanu zizajya ziyongeraho, nitwara igikombe cy’Amahoro hari miliyoni eshanu ziziyongeraho ndetse nijya mu matsinda ya CAF na bwo hakiyongera izindi miliyoni eshanu.”
Etincelles FC ni imwe mu makipe akuze mu Rwanda, ikaba yarakunze kunyuramo abakinnyi bakomeye bakomoka mu Karere ka Rubavu agace kakunze kwitwa Brazil kubera guturukamo abakinnyi bafite impano mu mupira w’amaguru. Aba barimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Simba SC yo muri Tanzania; Djihad Bizimana na Hakizimana Muhadjili bakinira APR FC n’abandi.
Feza Bet izambika Etincelles na Rayon Sports, ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha yateguye umukino uzazihuza aho izawutsinda izegukana amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri n’igice mu gihe iya kabiri izahabwa imwe n’igice.
Kuri uyu mukino kandi nibwo iyi kipe y’i Rubavu izerekana abakinnyi izakoresha muri shampiyona ndetse n’imyenda bazajya bambara bari mu rugo n’iyo bazajya bakoresha ku mikino yo hanze.



















TANGA IGITEKEREZO