Igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude, cyabonetse ku munota wa 79 w’umukino.
Uyu mukino wahuje aya makipe atari afite bamwe mu bakinnyi bayo b’imena. Rayon Sports yagiye mu kibuga idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bari kumwe n’Ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mikino ya Cecafa mu gihe Etincelles itari ifite rutahizamu wayo Kambale Salita Gentil wamaze kugurwa na Singida United yo muri Tanzania na Mbonyingabo Regis ufite amakarita atamwemerera gukina.
Ni umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga ndetse byanatumye adasatirana bikomeye. Igice cya mbere cyaranzwe no gucunganwa cyane cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, nta byinshi amakipe yombi yakoze ndetse n’uburyo yagerageje ashaka gusatira nta musaruro bwatanze.
Rayon Sports yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu ariko ikananirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonye nk’aho Manishimwe Djabel yabonye uburyo bwabazwe imbere y’izamu ariko umupira awutera hejuru y’izamu.
Etincelles yakiniraga imbere y’abafana bayo yaje kotsa Rayon Sports igitutu ndetse ihirwa no kubona igitego ku munota wa 79 cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude, ibyishimo bitaha mu mitima y’abafana b’i Rubavu bari babukereye.
Mu minota ya nyuma, umukino ugiye kurangira, Manishimwe Djabel yahawe ikarita itukura, nyuma yo gukubita umukinnyi wa Etincelles inkokora.
Mu mikino 25 yaherukaga guhuza amakipe yombi, Rayon sports yatsinze 13, Etincelles itsinda ine, banganya umunani.
Umutoza Karekezi Olivier atakaje umukino wa mbere kuva yafungurwa ndetse uba uwa kabiri Rayon Sports itakaje muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2017.
Etincelles FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yahise izamuka ku rutonde rwa shampiyona ifata umwanya wa karindwi n’amanota 13 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 inganya na Mukura VS, yatsindiye Gicumbi FC 2-0 kuri Stade yayo y’i Huye.
Imikino yakinwe ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2017
– AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports
– Espoir FC 1-2 Police FC
– Sunrise FC 2-1Kirehe FC
– Marines FC 2-0 Bugesera FC
Umukino uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza 2017
– Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi)



















TANGA IGITEKEREZO