Ku wa Gatatu nibwo habaye umwiherero w’abagize Komite Nyobozi ya Etincelles FC, abigeze kuyiyobora n’abikorera kugira ngo bemeze ingengo y’imari iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles akaba n’Umuvugizi wayo, Kabanda Innocent, yavuze ko miliyoni 175 Frw bazakoresha, azatangwa n’abaterankunga mu kunganira Akarere ka Rubavu.
Ati “Tumaze kwemeza ko ikipe izakoresha miliyoni 175 Frw kugira ngo ibashe kuza muri enye za mbere nk’uko ariwo mukoro twahaye umutoza ubwo twamwongereraga amasezerano.”
“Aya mafaranga, uretse miliyoni 60 Frw dusanzwe duhabwa n’Akarere nabwo turi mu biganiro byo kuyongera, andi azava mu bafatanyabikorwa turimo kuganira.”
Yakomeje asaba abakunzi ba Etincelles kwitabira kugura amakarita bakazanitabira imikino ikipe izakira kugira ngo hazajye hinjira amafaranga menshi.
Mu mwaka ushize w’imikino, Etincelles FC yari yateganyije gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 150 Frw, arimo miliyoni 80 Frw yatanzwe n’Akarere ka Rubavu.
Etincelles FC iherutse gusinyisha Saïd Abed Makasi nk’umutoza uzungiriza Umwongereza Calum Shaun Selby.





Ibitekerezo 0