00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles yahagamye Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 December 2025 saa 10:14
Yasuwe :

Rayon Sports FC yahagamwe na Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025.

Uyu ni umwe mu mikino Etincelles FC yagombaga kwitwaraho neza, dore ko yifuzaga kuva mu murongo utukura w’amakipe agana mu Cyiciro cya Kabiri, mu gihe imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri kugana mu mpera.

Umukino ugeze ku munota wa 49, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yivuye mu mitsi ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu rucundura.

Ibyishimo by’iyi kipe ntabwo byamaze kabiri kuko nyuma y’iminota 18 gusa, Etincelles FC yishyuye iki gitego nyuma y’uburangare bwabayeho kuri ba myugariro ba Rayon Sports.

Niyonkuru Sadjat yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, awuhereza Ishimwe Djabilu wari uhagaze wenyine ahita ashyira umupira mu izamu rya Rayon Sports.

Ibi ni byo bitego byonyine byabonetse muri uyu mukino, bituma Rayon Sports ijya ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, mu gihe Etincelles FC ari iya 17 n’amanota 11.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wasize Kiyovu Sports inganyije n’Amagaju FC 0-0.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Etincelles yabanje mu kibuga
Bruno Ferry utoza Rayon Sports ahoberana na Masudi Djuma wa Etincelles
Murenzi Abdallah yashyigikiye Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bagerageje kuyishyigikira
Ndikumana Asman wa Rayon Sports yayitsindiye igitego
Rayon Sports yananiwe gutsinda Etincelles
Ndikumana Asman wa Rayon Sports na Awadi Iraguha wa Etincelles
Rayon Sports na Etincelles zanganyije igitego 1-1
Tony Kitoga wa Rayon Sports ari kunyura muri ba myugariro ba Etincelles
Awadi Iraguha wa Etincelles ari kugerageza gukuraho umupira
Ndikumana Asman yafashije Rayon Sports
Musore Prince wa Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ndikumana wa Rayon Sports ari kugerageza gusatira izamu

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages