Etincelles FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Umuganda ejo ku wa Gatatu, saa cyenda (15:00).
Umunyamabanga mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent, avuga ko imbaraga bakoresheje kuri APR FC, bazikubye kabiri ku mukino bazahuramo na Rayon Sports.
Ati “Ubushize twari twahize gutsinda ikipe ya APR FC ariko iraducika turanganya. Ubu imbaraga twari twakoresheje twazikubye kabiri Rayon Sports ntituva mu nzara. Yananiwe kudutsindira i Kigali hano iwacu siho yabishoborera.”
Yakomeje avuga ko umutekano ku bakinnyi wakajijwe bakaba banabemereye agahimbazamusyi k’amafaranga menshi.
Ati “Abakinnyi barimo gukora imyitozo stade ifunze, mukanya barajya mu mwiherero. Nta tumanaho na rimwe bafite kandi twanabageneye agahimbazamusyi gafatika ntatangaza, nabo ubwabo bahize gutsinda Rayon Sports bakira umutoza wabo mushya bishimiye cyane.”
Ubwo amakipe yombi yahuraga mu mikino ibanza ya Shampiyona, kuri Stade ya Kigali, yanganyije ubusa ku busa.
Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 22 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino itatu imaze gukinwa.
Gahunda y’umunsi wa 21 wa Shampiyona:
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2020
-* Kiyovu Sports vs Gasogi FC (Stade Mumena)
-* Espoir FC vs Gicumbi FC (Stade Rusizi)
-* AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
-* Mukura VS&L vs Heroes FC (Stade Huye)
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020
-* APR FC vs Police FC (Stade de Kigali)
-* Sunrise FC vs Musanze FC (Stade Golgotha)
-* Etincelles FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda)
-* Bugesera FC vs Marines (Stade Bugesera)
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 21 wa Shampiyona:
-# Ombolenga Fitina (APR FC)
-# Alain Bruno Bati (Gicumbi FC)
-# Muhumure Omar (Gicumbi FC)
-# Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
-# Rwigema Yves (Gicumbi FC)
-# Yamin Salumu (Gasogi United)
-# Habamahoro Vincent (SC Kiyovu)
-# Nshimiyimana Abdou (Étincelles FC)
-# Rurangwa Mossi (AS Kigali)
-# Olih Jacques (Mukura VS&L)
-# Ndayishimiye Thierry (Marine FC)






Ibitekerezo 0