Raymond Fosso umwe mu basinyiye Etincelles, yatsinze ibitego 10 mu mikino 14 akinira Fovu de Baham muri shampiyona ya Cameroun ya 2020/21, anafasha iyi kipe gutwara igikombe cya Play-off.
Fosso wanakiniye Universidad yo muri Peru, yakiniye ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abatarengeje imyaka 20 ariko ntaragira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe nkuru.
Mu basinye kandi harimo Marcel Batai wakiniraga Eding Sport yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun na Njoh Ndougnam wakiniraga Wydad Sportif Temara muri Maroc.
Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent, yavuze ko nyuma yo gusinyisha aba bakinnyi bakina basatira izamu, hasigaye kugura undi mukinnyi umwe uzafasha ubwugarizi bwari busanzwe.
Ati “Twarangije gusinyisha ba rutahizamu batatu bo muri Cameroun, ni abahanga bafite amateka agaragara y’aho bagiye bakina, igisigaye ni ugushaka umukinnyi umwe uzaza kunganira ba myugariro twari dusanganywe ubundi ikipe twifuje kubaka ikomeye ihangana ikaba iruzuye.”
Etincelles ni imwe mu makipe yiyubatse ku buryo bugaragara aho yaguze abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu makipe akomeye barimo Ciza Hussein, umunyezamu Mazimpaka André, Mussa Ali Sova bitezweho kuzafasha iyi kipe kuza muri ane ya mbere ahatanira igikombe cya Shampiyona izatangira ku wa 16 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!