Helene Nathalie Koah wahoze ari umukunzi wa Sammuel Eto’o yamugejeje mu nkiko amurega ko yashyize kuri interineti amafoto ye yambaye ubusa.Uyu mukinnyi na we ashinja uyu mukobwa ubutekamutwe.
Ibi birego byatangiye kwangiza isura y’umukinnyi Samuel Eto’o muri Cameroun aho afatwa nk’icyamamare kandi akanubahwa ku buryo butangaje.
Helene Nathalie Koah wahoze akundana na Eto’o kuri ubu akaba yita ku bantu mu ndege ashinja Eto’o “gucuruza abantu, gushyira ku karubanda amafoto y’urukozasoni, uburaya, uburyarya ,guhoza umuntu ku nkeke, no kuvuga ibinyoma.”
Nathalie arega uyu mukinnyi kandi kuba yarafashe amafoto ye yambaye ubusa akayashyira ku karubanda .
Uwunganira uyu mukobwa mu rukiko avuga ko uretse Eto’o nta wundi waba yarashyize amafoto y’uyu mukobwa kuri interineti .
Yagize ati, “ Yambwiye ko ari Eto’o wagiraga ayo mafoto wenyine . Impuguke ku byaha bikorerwa kuri interineti ziracyashakisha ngo zirebe aho ayo mafoto ari kuri interineti yaturuse mu by’ukuri n’uwayashyizeho.”
Ku rundi ruhande, Eto’o na we arashinja uyu mukobwa kumutekaho imitwe .
Eto’o na Helene Koah, ukora muri Sosiyete y’indege ya Camair Co ,bagiranye ibihe byiza igihe kirekire ariko ubucuti bwabo burangira nabi.
Samuel Eto’o yicuza ibyo yatanze kuri uyu mukobwa kugira ngo amukunde. Ati, “Ibyo namutakajeho birenze kure cyane amafaranga ibihumbi 300 by’amayero(miliyoni 280 z’amanyarwanda) none ni we uri gushaka kunyandagaza”
Akomeza agira ati, “Tari twumvikanye ko tugiye gushinga ikigo kitwa ‘Samuel Eto’o foundation’ n’iduka ryari kugurishirizwamo ibicuruzwa biriho izina ryanjye bikagurwa n’abafana. Namwoherereje akayabo k’amafaranga yo gutegura iyo mishinga ariko nza kuvumbura ko mu byo twari twasezeranye nta na kimwe yashyize mu bikorwa none abonye ntangiye kujya mwishyuza azana iby’ubutekamitwe...”
Ababuranira uyu mukobwa bahakana ko yaba yarigeze avugana na Eto’o iby’iyi mishinga .Bivugwa ko uyu mukobwa yajyanye Eto’o mu nkiko ari uko abonye amafoto ye yambaye ubusa yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO