Kuri uyu wa Kane ubwo bari basubiye mu gihugu cyabo, abakinnyi, abatoza n’abari baherekeje ikipe mu mikino ya Euro, ihuza amakipe y’ ibihugu ku mugabane w’Uburayi iri kubera mu gihugu cy’Ubufaransa basanganijwe ibyishimo bidasanzwe bategurirwa ibirori by’akataraboneka nk’intwari zitahukanye intsinzi ku rugamba.

Minisitiri w’intebe muri Albania, Edi Rama Tirana yaje gusanganira iyi kipe ku kibuga cy’indege mbere yuko batambagizwa umujyi wose muri bisi ifunguye basuhuza abaturage.

Edi Rama yatangaje ko amazina y’aba bakinnyi bose bitabiriye Euro 2016 azandikwa ku nkuta za stade nshya y’igihugu nk’urwibutso ndetse bakaba bahise bahabwa imyanya y’icyubahiro nk’aba ambasaderi b’igihugu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Albania, Giovanni De Biasi ukomoka mu Butaliyani wabafashije gukora amateka yo kwitabira Euro ya mbere yashimiwe bidasanzwe ahita anahabwa ubwenegihugu.

Albania yari yitabiriye Euro ku ncuro ya mbere yari mu itsinda A hamwe n’u Bufaransa bwakiriye irushanwa, Romania ndetse n’Ubusuwisi.

Mu mikino itatu yakinnye yatsinzwe n’Ubusuwisi 1-0, ndetse n’u Bufaransa 2-0. Albania yatsinze Romania igitego kimwe ku busa mu mukino wa gatatu wo mu itsinda, yandika amateka yo kubona intsinzi ya mbere mu mikino mpuzamahanga.

Abakinnyi ba Albania bakiriwe nk'intwari ubwo bageraga ku kibuga cy'indege
Abakinnyi ba Albania bakiriwe nk'intwari ubwo bageraga ku kibuga cy'indege
Abakinnyi batambagijwe mu mujyi muri bisi ifunguye
Abakinnyi batambagijwe mu mujyi muri bisi ifunguye
Bisi yari itwaye  abakinnyi yatambukaga, abaturage bakoma amashyi y'urufaya
Bisi yari itwaye abakinnyi yatambukaga, abaturage bakoma amashyi y'urufaya
Minisitiri w'intebe wa Albania(ibumoso) Edi Rama, kapiteni wa Albania Lorik Cana(hagati) n'umutoza Gianni De Biasi batambuka bahabwa icyubahiro
Minisitiri w'intebe wa Albania(ibumoso) Edi Rama, kapiteni wa Albania Lorik Cana(hagati) n'umutoza Gianni De Biasi batambuka bahabwa icyubahiro
Abakinnyi ba Albania bagiye mu bicu nyuma y'umukino batsinze Romania
Abakinnyi ba Albania bagiye mu bicu nyuma y'umukino batsinze Romania