Mu mukino wari ukomeye wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade des Lumières mu mujyi wa Lyon, Cristiano Ronaldo yafashije igihugu cye kuyobora umukino ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 50 agitsindishije umutwe.
Cristiano yahise aca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya EURO, aho anganya na Michel Platini watsinze ibitego icyenda.
Nyuma y’iminota itatu gusa Nani yahise ashyiramo icya kabiri cyahaye Portugal umutuzo wo gukina nta gihunga.
Muri uyu mukino ikipe ya Wales yaje muri iri rushanwa nta mahirwe yo kugera kure ihabwa, nayo yagaragaje ko ari imwe mu makipe akomeye by’umwihariko rutahizamu wayo Gareth Bale nubwo nta gitego yatsinze ariko ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza.
Wales yagize icyuho cyo kubura umukinnyi wo hagati mu kibuga Aaron Ramsey , wigaragaje cyane kuva irushanwa ryatangira.
Portugal yaherukaga ku mukino wa nyuma mu myaka 12 ishize ubwo yatsindwaga n’u Bugereki igitego 1-0 muri Euro yabereye muri Portugal.
Ronaldo na bagenzi be bagomba gutegereza ikipe irokoka hagati y’u Bufaransa n’u Budage zirakina uyu munsi, irokoka ikaba ariyo bazahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki 10 Nyakanga 2016.















Ibitekerezo 0