00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Euro 2024: Espagne yabonye itike ya 1/8, u Bwongereza bunanirwa kwihagararaho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 June 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Espagne yatsinze u Butaliyani igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda B ry’imikino iri guhuza amakipe y’ibihugu i Burayi (EURO 2024), mu gihe u Bwongereza bwananiwe kubona amanota atatu, bukanganya na Denmark igitego 1-1.

Ni imikino yabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024, aho imikino itatu yakinwe mu irushanwa riri kuba ku nshuro ya 17, u Budage akaba aribwo bwaryakiriye.

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje Espagne ndetse n’u Butaliyani ndetse unatangirana ishyaka ku makipe yombi ariko akinira mu kibuga hagati, gusa Espagne ikagaragaza kugumana umupira cyane.

Uburyo bwa mbere bwiza bw’igitego muri uyu mukino bwabonywe na Espagne ubwo Álvaro Morata yatangaga umupira muremure mu rubuga rw’amahina ku munota wa 12, ariko Nico Williams agerageje gushyiraho umutwe awerekeza hanze y’izamu.

Iminota 20 ya mbere yari yihariwe na Espagne kuko yakiniraga cyane mu kibuga cy’u Butaliyani ishaka uko yabona igitego ariko bigahurirana n’uko ubwugarizi bwayo bwari buyobowe na Aymeric Laporte na Robin Le Normand bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 24, Fabián Ruiz yari ahagaze inyuma y’urubuga rw’amahina yiva mu mitsi arekura ishoti rikomeye cyane ariko umunyezamu w’u Butaliyani, Gianluigi Donnarumma yari yiteguye arirambura awushyira muri koruneri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, zijya kumva inama z’abatoza Luis de la Fuente wa Espagne na Luciano Spalletti w’u Butaliyani.

Icya kabiri nacyo cyatangiye Espagne isatirana imbaraga ndetse yongera kugera imbere y’izamu ku munota wa 52 ubwo Pedri yateraga umupira uremereye mu izamu ukajya hanze.

Abakinnyi b’u Butaliyani batangiye gukora amakosa yo gutakaza imipira cyane bituma nyuma y’iminota itatu Riccardo Calafiori yitsinda igitego nyuma y’akavuyo kabonetse imbere y’izamu ryayo, Espagne itangira kuyobora umukino.

Lamine Yamal uri gukina iri rushanwa ariwe muto, yagerageje ubundi buryo ku munota wa 60 ku ishoti rikomeye ariko ntiyaboneza mu izamu neza naryo rica hanze.

U Butaliyani bwashoboraga kwishyura ubwo Lorenzo Pellegrini yirukankaga agasiga abakinnyi ba Espagne ariko agerageje gushaka uko atera mu izamu bawumukuraho.

Nico Williams witwaye neza muri uyu mukino yateye ishoti rikomeye mu izamu ry’u Butaliyani ariko amahirwe ye aba make umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Espagne yakomeje gusatira cyane ariko inanirwa kubona igitego cya kabiri, gusa icyura amanota atatu yayifashije kuyobora Itsinda B isangiye na Albania ya gatatu ndetse na Croatia ya kane.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yasize Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza inganyije na Denmark igitego 1-1 mu mukino wa kabiri mu Itsinda C.

Harry Kane yatsindiye u Bwongereza hakiri kare ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira Morten Hjulmand ashyiramo icyo kwishyura ari nacyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino.

U Bwongereza bwakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota ane, aho bukurikiwe na Denmark inganya na Slovenia amanota abiri mu gihe Serbia ya kane ifite rimwe.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwa Slovenia yaguye miswi na Serbia ku gitego 1-1.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, harimo uzahuza Slovakia na Ukraine, Pologne na Autriche ndetse n’u Buholandi buzakina n’u Bufaransa.

Abafana b'u Butaliyani bari babukereye
Umufana w'u Butaliyani n'uwa Espagne basuhuzanya mbere y'umukino
Gianluigi Buffon wakiniye u Butaliyani yakurikiye umukino
Abakinnyi u Butaliyani bwabanje mu kibuga
Abakinnyi Espagne yabanje mu kibuga
Nico Williams ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Fabián Ruiz wa Espagne ahanganye na Nicolò Barella w'u Butaliyani
Nico Williams yagerageje imipira myinshi ku izamu ry'u Butaliyani
Aymeric Laporte agerageza gutera umupira w'umuterekano
Lamine Yamal niwe mukinnyi uri gukina Euro 2024 ari muto
Abakinnyi ba Espagne bishimira igitego
Marc Cucurella ashakisha bagenzi be
Espagne yabonye igitego mu gice cya kabiri
Abakinnyi ba Espagne bishima nyuma yo kwitsinda igitego k'u Butaliyani
Espagne yasatiriye bikomeye u Butaliyani
U Butaliyani bwihagazeho mu gice cya mbere
Rutahizamu w'u Butaliyani Gianluca Scamacca agerageza kujya gutsinda
Lamine Yamal yazonze bikomeye abakinnyi b'u Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages