Ni umukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa cyenda gusa, u Bufaransa bwafunguye amazamu ku mupira Kylian Mbappé yahinduye imbere y’izamu, Randal Kolo Muani atsinda n’umutwe.
Espagne ntiyacitse intege kuko ku munota wa 21, Yamine Yamal yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mike Maignan ukamubana muremure.
Mu buryo bwihuse cyane iyi kipe yongeye kuzamuka yihuta Dani Olmo atera ishoti, Jules Kounde yitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 25.
Mu minota 35, u Bufaransa bwasatiriye bikomeye bushaka igitego cyo kwishyura mbere y’akaruhuko ariko kirabura.
Igice cya Mbere cyarangiye Espagne iyoboye umukino n’ibitego 2-1.
U Bufaransa bwakomeje gusatira no mu gice cya kabiri ariko umunyezamu Unai Simeon abubera ibamba.
Ku munota wa 61, umutoza Didier Deschamps yakoze impinduka, Adrien Rabiot, N’Golo Kanté na Kolo Muani baha umwanya Antoine Griezmann, Barcola na Eduardo Camavinga.
Espagne yasubiye mu gice cya kabiri yugarira bikomeye igacungira ku mupira u Bufaransa butakaje cyane bwasatiraga bikomeye. Iyi kipe yashatse igitego cyo kwishyura ariko kiranga kirabura.
Umukino warangiye Espagne yatsinze u Bufaransa ibitego 2-1 igera ku mukino wa nyuma, aho izahura n’izava hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi bafitanye umukino ku wa Gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024 saa 21:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!