00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Euro 2024: Portugal yatsinze bigoranye, Cristiano Ronaldo na Pepe bakora amateka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2024 saa 06:48
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yabonye intsinzi ya mbere mu Irushanwa rya Euro 2024 nyuma yo gutsinda bigoranye iya Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena 2024.

Uburyo bwa mbere bugaragara muri uyu mukino wabereye kuri Red Bull Arena bwaremwe na Portugal, aho ku munota wa munani, Cristiano Ronaldo yaherejwe umupira na Rafael Leão ariko agerageje gushyira mu izamu n’umutwe atera buhoro.

Iminota 10 ya mbere yari iyo kwigana hagati y’amakipe yombi ariko agerageza gusatira amazamu nubwo ubwugarizi bw’impande zombi bwari buhagaze neza.

Nyuma y’icyo gihe, Portugal yahise itangira kwiharira umupira no gukinira mu kibuga cya Repubulika ya Tchèque no kwegera izamu ryayo cyane kugira ngo ibone igitego hakiri kare.

Rafael Leão yabonye andi mahirwe ahusha igitego ku munota wa 25, ubwo yaherezwaga umupira na Bruno Fernandes wawuhinduye mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’ubu buryo, Cristiano Ronaldo yahushije ikindi igitego cyabazwe atera umupira hanze y’izamu ari kumwe n’umunyezamu wa Repubulika ya Tchèque, Jindřich Staněk.

Portugal yakomeje guhusha uburyo bwinshi ndetse na Repubulika ya Tchèque ikomeza kwihagararaho bituma amakipe yombi ajya mu karuhuko anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku makipe yombi kuko yashakaga amanota atatu, birangira ku munota wa 61 hagiyemo igitego cya mbere cya Repubulika ya Tchèque cyinjijwe na Lukáš Provod ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Diogo Costa.

Iki gitego cyishyuwe nyuma y’iminota umunani ubwo myugariro Robin Hranáč yitsindaga mu kavuyo kenshi kabereye imbere y’izamu rya Repubulika ya Tchèque.

Portugal yangereye imbaraga mu gusatira ndetse itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Diogo Jota wakoranye na Cristiano Ronaldo ariko umusifuzi Marco Guida asuzuma amashusho ya VAR yemeza ko habayemo kurarira.

Iminota 90 y’umukino yarangiye hongerwaho ine ari nayo Portugal yabyaje umusaruro igatsindamo igitego cya kabiri cyinjijwe na Francisco Conceição, ari na ko umukino warangiye.

Uyu mukino wasize Cristiano Ronaldo yanditse amateka yo kuba ari we mukinnyi ukinnye imikino myinshi ya Euro, inshuro esheshatu (2004, 2008, 2012, 2016, 2020 na 2024).

Si we wenyine waciye agahigo kuko na myugariro wa Portugal ari we Pepe yabaye umukinnyi ukuze, ukinnye iri rushanwa ku myaka 41 n’iminsi 113.

Kugeza ubu Itsinda F riyobowe na Turikiya yatsinze Georgia ibitego 3-1, igakurikirwa na Portugal.

Arda Güler watsinze ibitego bibiri ku ruhande rwa Turikiya, yabaye umukinnyi muto winjije igitego mu mateka ya Euro kuko afite imyaka 19 n’iminsi 114. Yakuyeho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo watsinze igitego cya mbere afite imyaka 19 n’iminsi 128 mu 2004.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2024, hategerejwe indi mikino yo mu matsinda harimo uhuza Croatia na Albania, u Budage na Hongrie ndetse n’u Busuwisi bwakira Écosse.

Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo ko gukina Euro inshuro nyinshi (6)
Cristiano Ronaldo yakoreshaga uburyo bwose ngo abone igitego
Lukáš Provod yatsinze igitego cyiza cya Repubulika ya Tchèque
Portugal yakinanye imbaraga nyinshi nyuma yo kwinjizwa igitego
Abakinnyi ba Repubulika ya Tchèque bishimira igitego
Repubulika ya Tchèque yafunguye amazamu mu gice cya kabiri
Rafael Leão yatangiranye imbaraga umukino
Abakinnyi 11 Portugal yabanje mu kibuga
Pepe yanditse amateka yo kuba umukinnyi ukuze (imyaka 41) ukinnye irushanwa rya Euro kuva ryabaho
Francisco Conceição ni we watsindiye Portugal igitego cya kabiri
Cristiano Ronaldo ashimira Francisco Conceição watsinze igitego cy'intsinzi
Portugal yabonye amanota atatu ya mbere muri Euro 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages