Ni mu mikino y’umunsi wa gatatu yatangiye gukinwa kuri uyu wa 23 Kamena 2024, aho imikino yakiniwe rimwe nk’uko bisanzwe bigenda.
Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje u Budage n’u Busuwsi byari byarabonye itike zo gukomeza muri ⅛ ariko biri gushaka amanota agena izamuka ari iya mbere.
Amakipe yombi yatangiranye umuhate wo gukinira hagati cyane, muri make nta buryo bugaragara ari kurema imbere y’amazamu yombi.
Ku munota wa 17 nibwo umupira wa mbere wagiye mu izamu, ubwo Robert Andrich yawushyiraga mu rucundura ariko nyuma yo gusuzuma amashusho ya VAR, umusifuzi Daniele Orsato yemeza ko habanje kubamo ikosa.
U budage bwahereye aho bukomeza gukinira mu kibuga cy’u Busuwisi ariko ntibubashe kubona amahirwe yo kugera imbere y’izamu neza cyangwa ngo bubone igitego.
Uku kudatsinda vuba kwatumye u Busuwisi bubuca urwaho rubona igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Dan Ndoye wakinanye neza na Remo Freuler ku munota wa 28.
Iki gitego cyayongereye imbaraga nuko ikomeza gutinyuka kugera imbere y’izamu ry’u Budage, aho nyuma y’iminota itatu gusa Dan Ndoye yahushije ubundi buryo bwabazwe.
Ntibyatinze igice cya mbere gishyirwaho akadomo amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza u Budage buri gukinirwa mu gihugu cyabwo buri inyuma y’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu ku Budage bwifuzaga kwishyura ndetse burema uburyo bw’igitego inshuro ebyiri harimo ubwa Jamal Musiala bwakuwemo n’umunyezamu Yann Sommer ndetse n’ubwa İlkay Gündoğan wateye hanze gato y’izamu.
Umutoza w’u Busuwisi, Murat Yakın, yakuyemo abakinnyi batatu aribo Fabian Rieder, Dan Ndoye na Breel Embolo abasimbuza Kwadwo Duah, Ruben Vargas na Zeki Amdouni.
Nyuma y’izi mpinduka abakinnyi b’u Busuwisi batangiye kugora u Budage bwakinaga umukino wubakiye ahanini mu kibuga hagati.
Ruben Vargas yashyize mu izamu igitego cya kabiri cy’u Busuwisi ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yateye yamaze kurarira.
Gusatira cyane k’u Budage kwabyaye umusaruro mu minota ya nyuma y’umukino, aho Niclas Füllkrug yaherejwe umupira na David Raum akishyura igitego ku munota wa 90+2.
Uki niko umukino warangiye bituma u Budage n’u Busuwisi bisanga Portugal na Espagne mu makipe yamaze kugera muri 1/8 cya Euro 2024 bidasubirwaho.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya mbere rya Euro wahuje Écosse yatsinze Hungary igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 90+10. Hungary yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu ndetse ihita ijya mu makipe ashobora kubona itike kuko yitsinzwe neza mu matsinda, Écosse ihita isezererwa.
Muri uyu mukino kandi habayemo ikibazo kuri rutahizamu wa Hungary, Barnabás Varga, wagonganye n’umunyezamu wa Écosse mu kavuyo agahita agwa igihumure.
Imikino iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024, uzahuza amakipe yo mu Itsinda B, aho Albania izakina na Espagne ndetse na Croatia ikakira u Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!